Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamanuwe

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamanuwe


Yanditswe kuya 1-08-2012 - Saa 07:09' na Kagenza C.

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2012, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse, aho igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 1030, igiciro fatizo cyayo cyashyizwe ku mafaranga 970, kimwe n’icya mazutu nacyo byatangajwe ko kitagomba kurenza aya mafaranga, mu gihe mazutu yo yari isanzwe igurishwa ku mafaranga 1000.

Ibi biciro bishya ni byo bigomba gukurikizwa mu Mujyi wa Kigali hose, naho hanze ya Kigali bikaba byagenda byiyongera bitewe n’urugendo ruri hagati y’aho icururizwa n’Umujyi wa Kigali.

Iri manuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko ritewe ahanini n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga ryakomeje kuba kuva mu mezi abiri ashize.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO