Ku munsi w’abakundana (Valentine’s Day ), Hoteli Lemigo yateguriye amafunguro y’umunsi w’abakundana ku giciro cy’ibihumbi mirongo itatu (30.000frws) ku muhungu n’ukobwa cyangwa umugore n’umugabo (Couple).
Uzizihiriza umunsi w’abakundana kuri Hotel Lemigo, ateganyirijwe ururabo rw’iroza n’icyo kunywa cy’ikaze ( Welcome Drink).
Amafunguro yateganijwe kuri uyu munsi uzizihizwa ku ya 14 Gashyantare, azaba agizwe n’amafunguro ya kinyafurika, ay’i Burayi n’Amerika n’andi ari ku rwego mpuzamahanga, azaba yateguwe n’abatetsi b’inararibonye babigize umwuga.
Abazaba baje kwizihiriza uyu munsi muri Hotel Lemigo, bazaba batembera ubusitani iruhande rw’amafu ya Piscine, bicare bagubwe neza banidagadure.
Ibyo kunywa kuri uyu munsi, ibyo mu Rwanda bizaba byagabanirijwe ibiciro ku kigereranyo cya20%, icupa rya divayi itukura( Red Wine) ryo rizaba rigura 20,000Frw.
Ubuyobozi bwa Hotel Lemigo bwatangarije IGIHE ko uyu munsi mukuru uzizihirizwa hacurangwa indirimbo z’urukundo zifasha abakundana kugubwa neza, kumva ko bizihiza umunsi w’abakundana mu njyana zinogeye amatwi. Igitaramo kizatangira sa moya z’ijoro.
Ushaka umwanya muri Hoteli Lemigo mu kwizihiza “Saint Valentin” wahamagara +250784183299, +250784040924.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
|
Kenya : Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |