Zigama CSS yungutse amafaranga arenga miliyari icyenda mu mwaka wa 2017

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Werurwe 2018 saa 02:51
Yasuwe :
3 3

Koperative yo kuzigama no kugurizanya, Zigama CSS, yatangaje ko mu mwaka wa 2017 yabonye inyungu igera kuri miliyari icyenda na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwishyura imisoro n’ibindi, zivuye kuri miliyari 6.8 mu 2016.

Iyi koperative ihuriwemo n’abagize inzego z’umutekano; Ingabo z’igihugu, abapolisi n’abacungagereza, yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama y’Inteko rusange yayo yo kugaragaza umusaruro w’umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Maj.Gen. Albert Murasira, yatangaje ko umwaka ushize wagenze neza cyane kuko bari bateganyije kuzabona inyungu ya miliyari 6.3 ariko hakarengaho miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko ubu bwiyongere babukesha gusohora amafaranga make kuko ibikorwa byinshi bikorwa n’abanyamuryango ndetse no gutanga inguzanyo nyinshi kandi zikishyurwa neza.

Yagize ati “Byatewe cyane n’uko mu mafaranga twagombaga gusohora mu bikorwa, mu guhemba, mu kugura amafaranga, twagerageje gukoresha make ariko dutanga amadeni menshi ayandi tuyashyira mu kugura impapuro mpeshwamwenda, bituma twunguka arenga ayo twari twateganyije.”

Umwaka ushize warangiye Zigama CSS itanze muri rusange inguzanyo zingana na miliyari 145 Frw ariko izatanzwe muri 2017 gusa nk’inguzanyo nshya zari miliyari 84 Frw, zitangwa ku bantu bagera ku bihumbi 140 harimo n’abagaruka.

Mu 2015, Zigama CSS yagabanyije inyungu yaka ku nguzanyo iva kuri 15 % iyishyira kuri 13%; Maj.Gen Murasira yemeza ko byatanze umusaruro mu mibereho myiza y’abanyamuryango no mu iterambere rya koperative.

Hafi 90% by’abanyamuryango ba Zigama CSS bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13 % ni ukuvuga abafata munsi ya miliyoni eshanu naho abafata hejuru yayo bakayihabwa kuri 15 %.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, avuga ko ibanga rituma iyi koperative nta bibazo igira byo guhomba cyangwa guhungabana k’umutungo wayo ni uko buri munyamuryango agira uruhare mu iterambere ryayo.

Yagize ati “Twishimiye ko koperative yacu ikora neza kuko buri munyamuryango wese abigiramo uruhare, ari abahabwa serivisi n’abayitanga barakorana neza niyo mpamvu tubona nta bibazo tugira ahubwo turushaho gutera imbere.”

Inyungu ya Zigama CSS ikomeje kwiyongera kuko mu 2015 yungutse miliyari eshanu na miliyoni 240; mu 2016 yunguka miliyari 6.8 naho mu 2017 yunguka miliyari 9.3 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mwaka irateganya kuzunguka miliyari umunani ariko bishobora kurenga bitewe n’isoko n’ubushobozi bw’abanyamuryango bayigana.

Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe na Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. James Ndahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza