Volkswagen yaciwe miliyoni $926 kubera ikibazo cyagaragaye mu modoka za Audi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abadage kibumbye inganda ziganjemo izikora imodoka, Volkswagen, cyaciwe amande ya miliyoni $926, nyuma y’ikibazo cyo gusohora imyotsi cyagaragaye mu modoka zikorwa n’uruganda rugishamikiyeho rwa Audi.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri, Volkswagen yatangaje ko yemeye igihano yahawe bisabwe n’Ubushinjacyaha.

Yakomeje igira iti “Nk’ikintu kibi kidasanzwe, kizagira ingaruka ku nyungu y’uruganda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018.”

Volkswagen yemeye ko hatakoresheje ukuri mu kugaragaza ibipimo by’imyotsi imodoka za Audi zisohora. Urwo ruganda ngo rwakoze uburiganya butuma abagenzuzi babona ibipimo bito ugereranyije n’imyotsi izo modoka zisohora.

Ni ibihano byatanzwe nyuma y’iperereza ubushinjacyaha bwakoraga kuri icyo kigo.

Gusa bwatangaje ko nubwo ryasojwe ku ruganda ubwarwo, rigikomeza ku wahoze ari umuyobozi mukuru wa Audi Rupert Stadler.

Izi miliyoni €800 ($926) Volkswagen yaciwe harimo miliyoni €5 z’igihano ku makosa y’ubutegetsi, igihano kinini mu biteganywa n’amategeko mu Budage.

Hiyongeraho ko Volkswagen yategetswe gusubiza miliyoni €795 yemera ko yinjije kubera ayo manyanga, n’inyungu yabonetse ku modoka zagurishijwe zifite ikibazo.

Bivugwa ko imodoka zifite ikibazo ari izikoresha mazutu zigera kuri milioni eshanu, zagurishijwe mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zirimo izifite moteri za V6 na V8 zakozwe na Audi, zigateranyirizwa muri Audi, Volkswagen na Porsche.

Hari kandi imodoka za Audi zifite moteri za EA 189 na EA 288 zakozwe na Volkswagen.

Volkswagen Group ihuriramo amoko 12 y’imodoka arimo into zitwara abantu za Volkswagen, Audi, SEAT, ŠKODA, Bentley, Bugatti, Lamborghini, Porsche, Ducati, imodoka za Volkswagen zifashishwa mu bucuruzi n’amakamyo ya Scania na MAN.

Iki kigo gifite amashami menshi ku Isi, harimo n’iriheruka gufungurwa mu Rwanda riteranya imodoka za Volkswagen.

Ikigo cya Volkswagen cyaciwe akayabo kubera amanyanga yakozwe mu kugaragaza imyotsi imodoka za Audi zisohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza