Uruntu runtu mu bacuruzi b’inyongeramusaruro mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi b’inyongeramusaruro mu gihugu bakomeje gutahurwaho amakosa anyuranye, ndetse bamwe bari gukurikiranwaho ibyaha birimo kwishyuza ifumbire batatanze, ibiheruka bikaba ari rwiyemezamirimo ushinjwa kuba yaratumije itujuje ubuziranenge.

Ubu hari abacurizi bakomeye b’inyongeramusaruro bafunzwe abandi baracyakora, byose bibaka bica amarenga ku buriganya buri mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro.

Ahagana muri Mata uyu mwaka, umushoramari ufite ikompanyi yitwa Top Services Ltd, Mwitende Ladislas, yatawe muri yombi n’ubu aracyakurikiranwa n’ubutabera ashinjwa kunyereza amafaranga ya Leta yishyuzaga ’Nkunganire’ y’ibyo atatanze.

Iyi ’Nkunganire’ ni gahunda ya leta ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro bishyuye amafaranga make ku buryo ibatangira 40% y’ikiguzi nabo bakiyishyurira 60% asigaye.

Umuyobozi w’Ikompanyi ENAS Ltd Nkubiri Alfred nawe ari mu maboko y’Ubutabera, akurikiranweho gutumiza ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yaje kunengwa ko itujuje ubuziranenge, aho inzego zibishinzwe zavuze ko ifite ubuhehere buri hejuru.

Indi Kompanyi yitwa YARA Ltd yo muri Tanzania ikora imirimo nk’iyo, ikomeje gukora ndetse bamwe mu bakora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro bavuga ko ari nayo yaba ihabwa amasoko menshi ariko binyuze mu buriganya.

Nk’uko bamwe mu bacuruzi b’inyongeramusaruro babitangarije IGIHE, ngo hari rimwe mu masoko ryahawe YARA Ltd mu buryo nabo batazi.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Isoko ryo gutanga inyongeramusaruro toni 3,500 zigenewe gukoreshwa mu mirima y’amakawa yari yatumijwe n’Urugaga rw’abahinzi ba kawa bakorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga NAEB (CEPAR) ryahawe YARA Ltd nyamara ari ENAS Ltd yari yaritsindiye.”

Uyu mucuruzi avuga muri iri piganwa ENAS Ltd yahawe urupapuro rwemeza ko yatsindiye isoko ku itariki 30 Kamena 2016.

Bidateye kabiri ku tariki ya 13 Nyakanga 2016 ENAS Ltd yashyikirijwe indi baruwa ivuga ko yatsinzwe mu ipiganwa, ahubwo ko YARA Ltd yo muri Tanzaniya ariyo yabashije gutsindira isoko.

Amakuru kandi avuga ko umwe mu bakozi bari bahagarariye akanama ko gutanga amasoko yanze gusinyira ko ENAS Ltd yari yatsindiye isoko iryamburwa kandi ariyo ifite ibiciro biri hasi, icyo gihe ahita yirukanwa shishi itabona.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko kuba ENAS Ltd yaratsinzwe hatongeye kubaho ipiganwa bundi bushya batazi aho byavuye. Ikindi ni uko isoko YARA Ltd yatsindiye bigaragara ko rifite igiciro kiri hejuru cyane ho miliyoni 45,000,000 Frw ugereranyije n’ibiciro abandi bari batanze.

Uyu mucuruzi avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nayo itungwa agatoki mu bikorwa bigiye bitandukanye byo gukingira ikibaba amwe mu makompanyi acuruza inyongeramusaruro, cyane cyane nka YARA Ltd yo muri Tanzania.

Ikindi kandi ngo hari inyongeramusaruro yo mu bwoko bwa DAP bivugwa ko ifite igipimo cy’Ubuhehere buri hejuru ndetse bikaba bivugwa ko ariyo umuyobozi wa ENAS Ltd yazize ubu akaba afunze, iyi fumbire yaguzwe ahantu hamwe, igurishwa mu makompanyi abiri ENAS Ltd ndetse na TOP SERVICES.

Nk’uko abatangabuhamya babibiduhamirije, ENAS Ltd yaguze Toni 733, Top Services igura 1361 muri zo icuruza izigera kuri toni 700 nta cyemezo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzirangenenge [RSB] ifite.

Kugeza ubu biravugwa ko ikompanyi ya YARA Ltd yo muri Tanzaniya ariyo isigaranye isoko mu gihe bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakoraga ibikorwa bimwe bafunzwe kandi bacuruza inyongeramusaruro ifite ibipimo by’ubuhehere bimwe.

Twageregeje kuvugana n’ubuyobozi bw’ibigo bivugwa muri ubu bucuruzi birimo YARA Ltd na ENAS Ltd ndetse n’abashinzwe iby’inyongeramusaruro mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ntibyadukundira.

Mu gihe cyashize hakunze kuvugwa ifumbire icuruzwa itujuje ubuziranenge, ndetse bituma ubutaka bwa hamwe na hamwe bujumbuka [kutongera kwera]. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu Ukwakira 2013, uwari Minisitiri w’Ubuhinzi Agnes Kalibata yavuze ko ibyo ari ukuri ugeranyije n’ingano y’ifumbire ikoreshwa mu murima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza