00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’u Rwanda na RDC rwasabwe kubyaza umusaruro amasezerano ibihugu byombi biheruka gusinyana

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kanama 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasabwe kubyaza umusaruro amasezerano ibihugu byombi biheruka gusinyana muri Kamena uyu mwaka.

Ayo masezerano yasinywe ku wa 26 Kamena 2021, mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri RDC nyuma y’uko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi yari yasuye u Rwanda ku wa 25 Kamena 2021.

Ari mu byiciro bitatu bitandukanye bigamije gutsura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, aho hanemejwe gukuraho uburyo bwo gusoresha kabiri ibicuruzwa byambukiranya imipaka hagamijwe korohereza ishoramari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 5 Nyakanga 2021, Ludovic Kalenganyi ushinzwe iby’ayo masezerano ku ruhande rwa RDC yashimangiye ko ari yo ntego yayo nubwo ababyumva neza ari bake.

Yagize ati “Twarabibonye mu itangazamakuru ko abantu bake ari bo bumvise ibijyanye n’aya masezerano atatu yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC. Tugomba kumenya ko urujya n’uruza rw’abambukiranya imipaka y’ibihugu byombi rufite agaciro gakomeye. […] Amasezerano yanzuwe hagaragazwa uko gusoresha ibicuruzwa kabiri byahagarikwa ndetse hakarwanywa ikwepa ry’imisoro ku buryo ishoramari ryambukiranya imipaka rizarushaho kugenda neza.”

Kalenganyi yaboneyeho gushishikariza urubyiruko kumenya akamaro kayo, rukabyaza umusaruro amahirwe ayarimo.

Ati “Abantu benshi nta makuru bafite kuri aya masezerano atatu. Ni yo mpamvu iki gikorwa kigamije guhamagarira urubyiruko [rw’ibihugu byombi] gukomeza ubufatanye, rubyaza umusaruro aya masezerano kugira ngo rutekereze imishinga rwahanga n’andi mahirwe.”

Amasezerano aheruka gusinywa hagati y’ibihugu byombi arimo ayashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Habyarimana Beáta na Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa RDC, Jean-Lucien Bussa Tongba, ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari.

Andi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana n’uwa RDC, Nicolas Kazadi, agena amahame yo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Aya gatatu ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono n’ Umuyobozi Mukuru wa Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA), Fidèle Basenenane Kasongo, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Pierre Rutagarama ubarizwa mu rwego rw’abikorera.

Ludovic Kalenganyi (uri hagati) yasobanuye ko urubyiruko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu masezerano u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .