Kwamamaza

Umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania uratangira kubakwa mu Ukuboza

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 09:15' na Cyprien Niyomwungeri


Imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Tanzania n’ibindi bihugu byo mu muhora wo hagati birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi, uratangira kubakwa mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mushinga wose byitezwe ko uzatwara nibura miliyari 15 z’amadolari, uzahuza Dar es Salaam – Tabora –Isaka - Mwanza, Tabora-Mpanda-Kalemela, Tabora-Uvinza-Kigoma na Isaka-Keza-Musongati n’u Burundi. Uzateza imbere ubucuruzi unihutishe iterambere rya Tanzania hamwe n’ibindi bihugu bidakora ku Nyanja birimo Uganda, u Rwanda, u Burundi.

Minisitiri ushinzwe ubwubatsi, ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzania, Prof. Makame Mbarawa, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko gushaka rwiyemezamirimo uzashyira mu bikorwa uyu mushinga bigeze ku rwego rushimishije.

Yagize ati “Uyu mushinga uzahuza u Rwanda, Burundu, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’icyambu cya Dar es Salaam, uzubakwa mu byiciro bine, biteganyijwe ko mu myaka itatu uzaba wuzuye.”

Muri Werurwe ibigo umunani byari byatoranyijwe ngo bihatanire kubaka uyu muhanda, muri byo 60 % ni ibyo mu Bushinwa.

Kwihutisha uyu mushinga kandi ni umwanzuro uheruka gufatirwa mu nama y’Abaminisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano bo mu Rwanda, Burundi, RDC, Tanzania na Uganda, yigaga ku nzitizi ubwikorezi bugihura na zo mu muhora wo hagati no kureba uko umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi watangira gushyirwa mu bikorwa vuba.

Umuhanda wa gari ya moshi ni umwe mu mishinga ikomeye yitezweho guca burundu imbogamizi y’ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru muri EAC nka kimwe mu bidindiza ubucuruzi bw’akarere, ntibubashe guhangana n’ibindi bihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Urugero nk’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, bavuga ko u Rwanda birusaba nibura 4 990 by’amadolari ya Amerika kugira ngo binjize kontineri ya metero 6, mu gihe impuzandengo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari amadolari 2 504, ibintu bitorohera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, kivuga ko nibura ibilometero 172 by’uwo muhanda bizubakwa mu Burundi, mu Rwanda hakubakwa ibigera ku 123. Muri Tanzania ho hari ibilometero 407 kuva Keza ugana Isaka, na kilometero 970 kuva Isaka ugana Dar es Salaam.

Banki yo mu Bushinwa, Export-Import Bank (Exim) iherutse kuguriza Guverinoma ya Tanzania miliyari $7.6 ni ukuvuga hafi miliyari 772 z’amashillingi ya Tanzania azubaka igice cy’uwo muhanda kingana na kilometero 2 190.

Umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byo mu muhora wo hagati uratangira kubakwa mu Ukuboza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved