Umudozi yatsindiye amafaranga miliyoni muri “KIRA” ya I&M Bank

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Dushimimana w’imyaka 21 ukorera umwuga w’ubudozi mu Karere ka Musanze yatsindiye amafaranga y’u Rwanda miliyoni muri gahunda ya ‘KIRA’ ya I&M Bank igamije gushishikariza abantu gufunguza konti muri iyo banki, bagakoresha na serivisi zayo.

Uyu mukobwa yahembwe kuri uyu wa Gatanu hamwe n’abandi banyamahirwe babiri barimo Nkurunziza Brave watsindiye mudasobwa igendanwa na Munyanshongore Viateur watsindiye 500,000 Frw.

Dusabimana [nta zina rya kabiri agira] usanzwe adodera abandi muri Musanze yavuze ko yishimiye igihembo yahawe, anashishikariza abandi kugana I&M Bank.

Yagize ati “Ndumva nishimye. Ni ubwa mbere ntsindiye miliyoni rwose, ndumva nishimye. Aya mafaranga ngiye kureba ikintu nyakoresha kizangirira akamaro. Abataragana iyi banki ndabashishikariza kuyigana bakizigamira amafaranga yabo ntibayapfushe ubusa.”

Uyu munyamahirwe amaze ibyumweru bibiri ayifunguje, nta n’amafaranga menshi yari yagatangiye gushyiraho uretse ibihumbi 300 yabitseho akiyifunguza.

Nkurunziza Brave usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubucuruzi n’ubukungu yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba yatsindiye mudasobwa.

Yagize ati “Urabona nafunguje konti tariki 18 z’ukwezi gushize, ni ibintu umuntu aba atiteguye, gukorana na banki ukwezi kumwe hanyuma ukabona na Laptop, ni ibintu binshimishije kuko sinanabiteganyaga. Mbonye ko banki zirutanwa. Iyi laptop ngiye kuyifashisha mu masomo yanjye kuko nari nyikeneye.”

Munyanshongore Viateur utuye i Kanombe, akaba akora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) yavuze ko ibihumbi 500 yabonye agiye kubyifashisha mu bikorwa bye.

Ati “Ndayashyira mu bikorwa byanjye bisanzwe, biraza kumfasha kuko nari nkeneye amafaranga.Icyo nasaba abatari muri iyi banki ni ukuyigana kuko irahamye kuko mu gihe maze gukorana nabo nta kibazo nagize.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiriya babitsa ku giti cyabo (Retail Banking) muri I&M Bank, Mwanangu Norbert, yavuze ko iyi poromosiyo ireba umukiliya wese w’iyi banki, apfa kuba afitemo konti cyangwa akoresha Visa card itangwa n’iyi banki.

Ati “Hari ibihembo byinshi; hari amafaranga dutanga, hari televiziyo, mudasobwa, ni byinshi.Abantu bose bari muri ubu bukangurambaga baba abakiriya basanzwe bafite amakonti kandi bayakoresha, baba abakoresha amakarita, dore ko muri iyi minsi turi gutanga ku buntu ikarita ushobora gukoresha mu Rwanda no mu mahanga, umuntu rero ukoresha ikarita ye cyangwa konti ye aba afite amahirwe yo gutombola.”

Gahunda ya “KIRA” izamara amezi atatu, buri cyumweru hakaba hatangwa ibihembo bitandukanye ku bakiliya bakoresheje neza konti cyangwa amakarita yabo, nyuma hakazatangwa igihembo nyamukuru cya miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) ku mukiriya uzaba yitwaye neza mu gukoresha serivisi za I &M Bank.

Amafoto:Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza