Kwamamaza

Habakurama yegukanye moto muri Poromosiyo ‘Tunga’ ya Airtel

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 15:57' na Thamimu Hakizimana


Habakurama Jean d’Amour w’imyaka 30 ucuruza mu iduka mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba yashyikirijwe moto yatsindiye muri poromosiyo yitwa ‘Tunga’ ya Airtel Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2016 ni bwo Airtel Rwanda yashyikirije uwo mucuruzi w’umunyamahirwe wa mbere, moto ifite agaciro ka miliyoni 1,500,000 yatsindiye.

Habakurama yavuze ko nta kindi akesha iyi ntsinzi uretse kudacika intege mu gusubiza inshuro nyinshi ibibazo akoresheje ubutumwa bugufi (sms), kugeza aho yagejeje ku manota agera kuri 2.300.000

Yagize ati “ Sinakubeshya ngo nakoresheje ibanga iri n’iri kuko nabonye naratsinze kubera kutarambirwa gusubiza ibibazo bambazaga ,cyane cyane ko namenye ko iyi poromosiyo iriho kuwa Gatanu noneho ntangira kohereza ubutumwa bugufi ku *155# nkanasubiza ibibazo bambazaga bitandukanye ku buryo ejo ku wa Kane nibwo nabonye bampamagara bamenyesha ko natsinze.”

Yarangije avuga ko iyi moto agiye kuyishyira mu muhanda igakorera amafaranga kugira ngo ayibyaze inyungu mu rwego rwo kwiteza imbere we n’umuryango we.

John Magara Gahakwa ushizwe itumanaho muri Airtel Rwanda yasabye abafatabuguzi b’iyo sosiyete gukomeza kugerageza amahirwe yabo, basubiza ibibazo bitandukanye iba yabateganyirije kugira ngo na bo begukane moto 11 zisigaye.

Yakomeje agaragaza ko muri iyi poromosiyo ‘Tunga’, Airtel Rwanda ihemba abanyamahirwe batanu ku munsi ama-Unites y’ibihumbi bibiri na moto itangwa buri Cyumweru ndetse n’imodoka izatangwa nk’igihembo gikuru ubwo izaba irangiye, ku buryo nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma batagerageza amahirwe yabo.

Poromosiyo Tunga ni ubwa kabiri ibaye iteguriwe mu Rwanda aho biteganyijwe ko izamara amezi atatu;kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe bimusaba kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo agenda abazwa.

Habakurama amaze guhabwa moto yatsindiye
Habakurama yanahawe ubwishingizi bwa moto
Amaze guhabwa urufunguzo rwa moto

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved