00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Covid-19 yangije ubucuruzi bwa Uwanyirigira akagobokwa na BPR

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Kamena 2021 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Uwanyirigira Matilda, umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko icyorezo cya covid-19 cyagize ingaruka ku bikorwa bye, byatumye agera ku rwego rw’uko atari agishobora kubona ibicuruzwa.

Uyu rwiyemezamirimo washinze sosiyete yitwa SOCODIP Ltd icuruza ibicuruzwa bitandukanye biva muri East African Breweries Ltd, ubwo icyorezo cyageraga mu Rwanda imipaka yarafunzwe ibicuruzwa ntibyabasha kwinjira uko bisanzwe.

Kutabona ibicuruzwa byatumye ubucuruzi bwe bugenda nabi kuko amafaranga yari yaracuruje mu 2019 yari amaze guhomba ku kigero cya 70%.

Bitewe no guhungabana k’ubukungu, Leta y’u Rwanda muri Kamena 2020 yafashe umwanzuro wo gushyiraho ikigega nzahurabukungu kugira ngo ubukungu bw’igihugu budakomeza kwangirika.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), na yo yabashije gusabira abakiliya bayo amafaranga yo kuzahura ubukungu bwangiritse, mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukora.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwanyirigira Matilda, yavuze ko yahawe amafaranga yo kuzahura ubukungu binyuze muri BPR Plc bituma ubucuruzi bwe bwongera kugenda nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Banki y’Abaturage yamfashije gusaba ya mafaranga leta yatanze, sinari mbizi ko ahari ariko baranyegereye barambwira, mbereka uburyo ubucuruzi bwanjye bwangiritse baramfasha.”

“Ubu byagenze neza tubasha kubona amafaranga yo gutumiza ibindi bicuruzwa ntitukibibura nka mbere ndetse ubu n’iyo hagira ikindi ikintu kiba ntitwahungabana nkuko byatugendekeye igihe icyorezo cya Covid-19 kazaga.”

Yakomeje ashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) uburyo yagiye imuba hafi mu myaka isaga 10 bamaze bakorana, ashishikariza abantu kuyigana kuko iba hafi abakiliya bayo ndetse ikabafasha kwiteza imbere.

Ati “Banki y’Abaturage ni banki yanjye tumaranye igihe kinini gisaga imyaka icumi, ni abantu bagiye bamba hafi bakangira inama mu bikorwa byanjye. Nashishikariza abantu kuyigana cyane cyane abagore kuko njyewe aho natangiriye gukorana na yo nabonyemo ibyiza byinshi.”

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents ba BPR Hafi 350. Ikaba itanga serivisi z’imari zitandukanye zirimo izo kwizigama, iz’ikoranabuhanga ndetse n’iz’inguzanyo zagiye zigirira akamaro abakiliya bayo, zikabafasha kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu muri rusange.

Kuri ubu Uwanyirigira asigaye atumiza ibicuruzwa nta nkomyi
Mu bihe bya Covid-19 ubucuruzi bwa Uwanyirigira bwahombye ku kigero cya 70 % ugereranyije n'inyungu yabonye mu 2019
Uwanyirigira Matilda yari yahuye n igihombo gikomeye BPR Plc imufasha kongera gukomeza ubucuruzi
Uwanyirigira acuruza ibinyobwa bitandukabye bya East African Breweries Ltd
Uwanyirigira ubu ubucuruzi bwe buhagaze neza biturutse ku mafaranga yahawe yo kuzahura ubukungu

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .