Ubushakashatsi bwerekanye ko telefone za TECNO ari zo ziberanye n’imiterere y’u Rwanda na Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kamena 2018 saa 10:34
Yasuwe :
0 2

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye bwagaragaje ko telefoni zikorwa n’uruganda TECNO Mobile rukorera Hong Kong, ari amahitamo meza mu itumanaho rya telefoni muri Afurika no ku Banyarwanda by’umwihariko.

Hootsuite Digital iheruka kugaragaza ko nibura mu baturage 12,350,000, haba harimo 3,720,000 bakoresha internet na 10,690,000 bakoresha telefoni igendanwa.

Iyo urebye mu mibereho y’Abanyarwanda n’imibereho yabo mu bijyanye n’amikoro, bigaragara neza ko Abanyarwanda bakunda telefoni zihendutse, bigatuma isoko rishobora kugorana kuri bamwe ariko bigaha TECNO amahirwe y’umwihariko, kuko telefoni zayo zizewe kandi zihendutse.

Imibare y’Urwego ngenzuramikorere (RURA) yerekana ko mu bigo bicuruza telefoni mu Rwanda, TECNO yihariye isoko ryo mu Rwanda ku kigero cya 65.7%.

Ubusanzwe imwe mu mpamvu ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikomeza gusigara inyuma mu ikoranabuhanga rya telefoni, ni uburyo igiciro usanga kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’umuguzi, bitandukanye n’ibihugu nk’u Bushinwa, Korea na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho usanga abaturage binjiza amafaranga menshi ku buryo igiciro kitababera imbogamizi.

Nyamara ubu telefoni imaze kuba umutungo ukomeye kuko igufasha gusura konti muri banki, kugura umuriro igihe ugushiranye, kwishyura amafaranga y’ishuri, kugura itike y’urugendo utaretse kohererezanya amafaranga bimaze kuba nka serivisi rusange ku banyarwanda bose.

Ubu telefoni zigezweho cyangwa smartphones za TECNO zimaze kugera ku rwego ruhambaye kuko ubu zifite camera zifite ubushobozi bwisumbuye nka Camon, hakaba SPARK na Phantom, zose zikunzwe kandi zizewe.

Ubwiza bwa telefoni bunajyana n’agaciro gahabwa amafaranga yayiguze, kuko nka TECNO yaruhuye Abanyarwanda kugura telefoni z’inyiganano zitujuje ubuziranenge kandi ugasanga umuntu yayitanzeho akayabo.

Ubu ugurira telefoni ku mucuruzi wemewe, ukanagenda ufite icyizere ko ninagira ikibazo uzabona abagufasha mu buryo bwihuse binyuze muri serivisi zitangwa na Carlcare. Bivuze ko igihe yangiritse umaze kuyigura, uhabwa iyo serivizi mu gihe cya ‘guarantie’ wahawe, na nyuma yaho icyo ukeneye ukakibona ku mafaranga make.

Ibyo bigatuma TECNO iza ku isonga mu gushyigikira intego guverinoma yiyemeje mu kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga binyuze mu gutanga telefoni zuzuje ubuziranenge kandi zihendutse, bityo abazikoresha bakarushaho kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

TECNO yinjiye ku isoko ry’u Rwanda na Afurika nyuma y’uko byagaragaraga ko hari icyuho mu bijyanye n’ikoreshwa rya telefoni n’ikoranabuhanga by’umwihariko, akaba ari ho itanga umusanzu wayo. Ubu iri ku isonga mu gutanga serivizi nziza kandi zifata amafoto meza, zirambya umuriro kandi zibereye ibice bya Afurika by’umwihariko u Rwanda.

Umunyamideli Jean de Dieu Ntabanganyimana cyangwa Jay Rwanda ni umwe babengutse telefoni za TECNO
Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sport nawe akoresha telefoni ya TECNO
TECNO Phantom 8 ni imwe mu zigezweho
Phantom 8 ikoresha Camera ebyiri icyarimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza