00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwishimira ko icyambu cya Dar es Salaam gifatiye runini ubukungu bwarwo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba, yatangaje ko icyambu cya Dar es Salaam, gifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda nk’igihugu kidakora ku Nyanja.

U Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kwinjiza ibicuruzwa biva n’ibijya mu mahanga binyuze mu muhora wo hagati. Umuhora wo hagati ni inzira ihuza icyambu cya Dar es Salaam n’u Burundi, u Rwanda, Uganda n’Uburasirazuba bwa RDC.

U Rwanda ni cyo gihugu mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gikoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam.

Ubuyobozi bushinzwe ibya gasutamo muri Tanzania buvuga ko umwaka ushize u Rwanda rwanyujije kuri iki cyambu imizigo igera kuri toni miliyoni nk’uko inkuru ya Daily News ibivuga.

Mu kiganiro Amb. Karamba aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko iki cyambu gifatiye runini u Rwanda haba ku bicuruzwa rwohereza cyangwa rukura mu mahanga.

Yagize ati “Ni ingenzi ku Rwanda, maze igihe ngirana ibiganiro n’abari mu buyobozi bw’icyambu harebwa uko cyarushaho gukoreshwa.”

U Burundi bukoresha iki cyambu ku kigero cya 99,2% ku bicuruzwa buvana mu mahanga mu gihe u Rwanda ruri kuri 86% ubariyemo ibyo rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.

Uganda, u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni byo bihugu bifite ibicuruzwa byinjira binyuze kuri iki cyambu.

Mu 2018, Tanzania n’u Rwanda byagiranye amasezerano yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi iva Isaka (mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania) ikagera i Kigali. Ni gahunda izoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu bituranyi.

Mu ruzinduko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’uko kwezi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi arimo agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

Perezida Suluhu na we yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.

Ati "Igikomeye twemeranyije ni ugukomeza ubufatanye kurushaho. Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, umubano mwiza dusanganywe haracyari ahantu henshi dushobora kuwukoresha mu guteza imbere ubucuruzi mu nyungu z’impande zombi uko ari ebyiri.”

Kuri ubu Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EABC) rwashyizeho uburyo bwo guhuza ibikorwa by’abikorera muri aka karere buzashyiraho urubuga ruzajya rukemurirwamo ibibazo bibangamiye ubucuruzi muri uyu muryango nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abikorera mu Murwango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, John Bosco Kalisa yabivuze.

Icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho ibicuruzwa byinshi by'u Rwanda byaba ibiva cyangwa ibyoherezwa mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .