U Rwanda rwashyizeho komite izafasha mu kwihutisha ubucuruzi mpuzamahanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Kuzimira kwa bimwe mu bicuruzwa, gutinda mu nzira kubera guhagarikwa inshuro nyinshi, gutinda muri gasutamo kw’ibicuruzwa ni bimwe mu bibazo byari byugarije bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ahanini kubera ko igihugu kidakora ku nyanja.

Ibi bibazo byose ariko birasa n’ibigiye kubonerwa umuti nyuma y’aho kuri uyu wa 30 Nzeri 2016, Leta y’u Rwanda itangije ku mugaragaro Komite igamije gufasha mu kwihutisha ubucuruzi(National Trade Facilitation Committee, NTFC).

Iyi komite iyobowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, itangijwe nyuma y’uko mu Ukuboza 2013 u Rwanda rwasinye amasezerano agamije koroshya ubucuruzi (Trade Facilitation Agreement) y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yavuze ko leta isanzwe ishyira imbaraga mu gukemura ibibazo abohereza n’abakura ibicuruzwa mu mahanga bahura na byo birimo gutinda mu nzira, gukererezwa ku mipaka n’ibindi.

Ati” Aya masezerano mu by’ukuri icyo agamije ni ukugira ngo habeho ubwumvikane mpuzamahanga ku buryo ubucuruzi bukwiye gukorwa. Ni amasezerano akomeye cyane dutekereza ko azagira uruhare rwiza cyane cyane nko ku gihugu cyacu kidakora ku nyanja.”

Yakomeje avuga ko iyi komite nshya ihuriweho n’inzego za leta n’izabikorera zifite aho zihurira n’ubucuruzi, izagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ingingo zose zikubiye muri ariya masezerano zizatuma ubucuruzi burushaho gukorwa neza, byihuse kandi bikagabanya n’ikiguzi cyo kuzana no kohereza ibintu hanze.

Umuyobozi w’Umuryango TradeMark East Africa mu Rwanda, Mutesi Patience yavuze ko nk’uko basanzwe bafatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo koroshya ubucuruzi birimo gushyiraho gasutamo imwe, kuba umuntu yamenyekanisha ibicuruzwa akoresheje ikoranabuhanga, utumashini dutuma umuntu abasha kumenya aho kontineri igeze , bazanafatanya na NTFC kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa inshingano zayo.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’abikorera mu Rwanda, Nkusi Mukubu Gerard yavuze ko ishyirwaho ry’iyi komite izatuma amasezerano yo koroshya ubucuruzi yubahirizwa, ari ingenzi cyane ku bacuruzi.

Ati”Iriya komite kuba igiyeho izajya ifasha kugira ngo mbere y’uko haba impinduka mu biciro, mu mategeko ari aho ngaho tubanze tubimenyeshwe kubera ko n’ubundi ni twebwe bigiraho ingaruka, noneho dutange ibitekerezo kugira ngo bikorwe neza.”

Iyi komite ya NTFC ihuriyemo n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubucuruzi.

Amasezerano ya WTO ajyanye no koroshya ubucuruzi ashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), amaze gusinywa n’ibihugu 189 byo ku Isi.

Minisitiri Kanimba asobanura inyungu abacuruzi b'Abanyarwanda bazakura mu ishyirwaho ry'iyi komite
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza