U Rwanda rwarengeje miliyoni 130 $ ku nyungu rwateganyaga mu mabuye y’agaciro mu 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kamena 2018 saa 03:51
Yasuwe :
2 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko mu mwaka ushize wa 2017 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjirije igihugu miliyoni 373 $, rurenza miliyoni 133 $ ku ntego ya miliyoni 240 $ rwari rwihawe muri uwo mwaka.

Umuyobozi wa RMB, Gatare Francis, yabitangaje ubwo inzego zifite aho zihurira n’ubucukuzi zirimo iza leta, abikorera n’abaterankunga, kuri uyu wa Kabiri zasuzumaga uko ubucukuzi bwagenze mu mwaka ushize zifata n’ingamba nshya.

Yavuze ko iyi nyungu yatewe n’ibiciro byari bihagaze neza ku isoko mpuzamahanga nyuma y’imyaka itatu byaraguye, maze ibigo bikora ubucukuzi biboneraho byongera umusaruro wabyo.

Yagize ati “Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagize uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyacu, aho bwinjije amafaranga arenga miliyoni 370 $ zavuye mu byoherejwe mu mahanga, tukaba twafashe ingamba zo kuzamura intego ikagera kuri miliyoni 600 $.”

Yakomeje agira ati “Dusanga bishoboka dushingiye ku ngamba twafashe cyane cyane kongera umusaruro ukomoka mu bucukuzi, ariko duhereye aho amabuye acukurwa kuko kugeza ubu abacukura amabuye y’agaciro bakoresha ubumenyi buciriritse n’ubushobozi buciriritse, aho umutungo mwinshi usigara mu gitaka.”

U Rwanda rusanzwe rwohereza mu mahanga cyane cyane zahabu, gasegereti, coltan na wolfram, hakiyongeraho n’amabuye akiri mashya ku isoko arimo amabengeza cyangwa gemstones.

Gatare yavuze ko mu muri uyu mwaka imbaraga zizashyirwa mu gushaka ibikoresho bigezweho mu bucukuzi nibura bizakuba kabiri umusaruro w’amabuye y’agaciro no kongera ubushobozi bukenerwa mu gucukura.

Ati “Iyo urebye mu mbogamizi urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rufite, iya mbere ni ikoranabuhanga rike rikoreshwa mu gucukura, ku buryo rituma umusaruro uboneka ari muke kugeza aho hari ubwo utagera kuri 40 % by’uwagombaga kuboneka.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyaruguru, Gaju Placide, yabwiye IGIHE ko asanga kongera umusaruro bishoboka cyane, igihe cyose babasha kuvugurura imikorere.

Yakomeje agira ati “Urebye turacukura ariko tukayungurura nabi, amabuye menshi araducika. Ni ukuvuga ko turamutse dushyizeho ibikoresho biyungurura bijyanye n’igihe, tukareka bya bintu by’ibitiyo, tugakora ubucukuzi bugezweho na bariya bacukuzi bo hasi bakaba bazi ibyo aribyo, byafasha cyane.”

Mu 2017 u Rwanda rwagemuye mu mahanga amabuye y’agaciro angana na toni 7000, intego ikaba ari uko uyu mwaka zagera kuri toni 10,000.

Uruganda ruyashongesha ruzongera gukora

RMB ivuga ko amabuye y’agaciro agomba kurushaho kongererwa agaciro nubwo mu minsi ishize uruganda rwayashongeshaga rukorera i Karuruma mu Mujyi wa Kigali rwari rwarahagaze, hari icyizere ko ruzasubukura imirimo.

Umuyobozi wa RMB, Gatare Francis, yagize ati “Uruganda rushongesha gasegereti rwa Karuruma rwari rumaze igihe rudakora neza, ubu twashoboye guhindura abarukoreshaga haboneka abashoramari bashya ubu barufashe, batangiye kurubvugurura, tubona ko bafite ubushake n’ubushobozi butanga icyizere ko ruzatangira gukora vuba.”

Uretse urwo ruganda rw’i Karuruma, Gatare yagize ati “Hari urundi ruganda rushya rushongesha coltan narwo rugiye gutangira vuba, amasezerano yarasinywe umushoramari yarabonetse, ni intego y’ibanze yo gutunganya amabuye y’agaciro mbere y’uko ibiyavuyemo byagira ibindi bikorwamo.”

Mu 2016 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjije miliyoni 166 $, zigera kuri 373 $ mu mwaka ushize. Intego ni uko zaba miliyoni 800 $ mu 2020 na miliyari 1.5 $ mu 2024.

Umuyobozi w'Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis
Abacukuzi b'amabuye y'agaciro biyemeje kuzamura umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza