Kwamamaza

U Rwanda rwanenze Raporo ya Banki y’ Isi ku koroshya ubucuruzi

Yanditswe kuya 13-11-2015 saa 19:49' na Rabbi Malo Umucunguzi


Minisiteri y’Ubucuruzi n’ Inganda yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rutishimiye muri raporo igaragaza uko ibihugu byorohereza abacuruzi,’ Doing Busines report’, ya 2016, aho ruvuga ko hari byinshi byirengagijwe, ugasanga ibihugu byateye imbere birahabwa amahirwe kurusha ibikennye, hirengagijwe impinduka byakoze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2015, ubwo intumwa ya Banki y’Isi yari mu Rwanda, hamuritswe ku mugaragaro raporo igaragaza uko ibihugu bihagaze mu korohereza abacuruzi, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 62 ku Isi, n’urwa kabiri muri Afurika. Umwaka ushize rwari urwa 46 ku Isi.

Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda, François Kanimba, yavuze ko ku ruhande rw’ u Rwanda batumvise neza impamvu byagenze bityo, ku buryo ngo mu gihe umuyobozi nk’uyu aje mu Rwanda haba hari byinshi byo kuganira.

Mu byo u Rwanda rwabonyeho amanota make muri iyi raporo, harimo ubucuruzi mpuzamahanga.

Minisitiri Kanimba yavuze ko basobanuriwe ko ikintu cyatumye rusa nk’aho rusubira inyuma, ari uko bahinduye bikomeye ibipimo byakoreshwaga, ku buryo ku Rwanda ubucuruzi ngo bwarebewe ku mupaka wa Rusumo, hakitabwa ku gicuruzwa cy’ibyuma by’imodoka.

Banki y’Isi ngo yabwiye u Rwanda ko impinduka mbi yabonye ari ijyanye n’igihe cy’igenzura ry’ibyo bicuruzwa mbere y’uko biva mu gihugu biguzwemo, kuko ngo byongereye iminsi ya ngombwa kugira ngo umuntu atumize ibintu mu mahanga.

Kanimba yagize ati “Mu kuganira nababwiye nti ‘njye ndumva bintangaje cyane, kubera ko nzi yuko mbere byatindaga cyane ku mupaka bitegereje abakozi b’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge ngo bajye ku mipaka babigenzure, bashobore kubyemerera kwinjira mu gihugu.’”

Yakomeje agira ati “Hari n’igihe basangaga bitujuje ubuziranenge, bakabwira nyirabyo kubihambira akabisubizayo.”

Ku ruhande rwa Banki y’Isi, Rita Ramalho we yavuze ko uko igihugu kizamuka mu myanya ari na ko gihura n’akazi gakomeye ko gukomeza kujya imbere kurusha uko biba bimeze ku bihugu biri hasi cyane.

Yagize ati “Ibintu twitayeho kureba ni ibintu bitari bikeneye igiciro gihenze kugira ngo bishoboke. Ntabwo ntekereza ko hari aho ubu uburyo bwaba bubera imbogamizi ibihugu bifite ubushobozi buciriritse.”

Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare, na we yunzemo ko batanyuzwe n’uburyo Banki y’Isi yakoresheje, cyane ko hari ibyo u Rwanda rwagaragaje mbere ko bitagenze neza ariko ntibihabwe agaciro.

Yatanze urugero nko ku ikusanyamakuru ryakozwe mu bikorera, aho nk’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashyizeho uburyo bwo kumenyekanisha imisoro umuntu atagombye kujya ku biro byacyo, ariko hakaba hari abakijyayo.

Yakomeje agira ati “Nibahamagara umuntu akavuga ko akijya ku biro bya RRA kumenyekanisha imisoro, hakaboneka babiri cyangwa batatu babikora, ntabwo bivuga ko iyo serivisi itaboneka kuri internet.Ariko ababikora gutyo batanze amakuru bifatwa nk’aho ari rusange.”

Gatare yavuze ko ibintu nk’ibyo bishobora guhisha impinduka ziba zarakozwe kugira ngo zoroshye ubucuruzi.

Mu hantu u Rwanda rwahawe amanota meza harimo kwandikisha imitungo, gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi, gukemura amakimbirane mu bucuruzi, ariko ku bijyanye no gutanga umuriro w’amashanyarazi mu buryo buhamye rwahawe zeru ku munani.

Minisitiri Kanimba yemeye ko hakiri ikibazo agira ati, “Icyo tutakwirengagiza, ni ingaruka twagize kubera umuriro mukeya, umuriro ucikagurika, no kutamenya igihe umara utaragaruka. Ntabwo twahakana ko aho hantu tuhafite ikibazo.”

Biteganyijwe ko iyi ntumwa ya Banki y’Isi, kuri uyu wa Gatandatu izabonana n’inzego zitandukanye zivugwa muri iyi raporo, aho bazakomeza kugaragaza niba hari aho bumva batahawe amanota neza, ariko bakanarebera hamwe icyakorwa kugira ngo amanota y’ubutaha azabe meza.

Gatare , Minisitiri Kanimba na Rita womuri banki y' isi
Francis Gatare, umuyobozi wa RDB
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro
Iyi nama yitabiriwe nabandi bayobozi mu nzego za leta

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 5 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved