U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 29 zo kubaka ibyambu ku kiyaga cya Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2018 saa 10:09
Yasuwe :
0
Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), cyatangaje ko u Rwanda rwamaze kubona miliyari 29.9 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu mushinga wo kubaka ibyambu ku kiyaga cya Kivu no kugura ubwato hagamijwe korohereza abakora ingendo zo mu mazi no guteza imbere ubucuruzi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi muri RTDA, Fabrice Barisanga, yabwiye The East African ko aya mafaranga ari igice cya miliyari 55.3 Frw zikenewe buri mwaka mu mushinga wo koroshya ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu ugomba kurangira mu 2037.

Yagize ati “Twamaze kubona 46% by’amafaranga dukeneye mu mushinga.”

Uyu mushinga uzahuza u Rwanda n’amasoko akomeye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) uzakorwa mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere kirimo gukora ubwato bubiri bw’abagenzi, bumwe buzajya butwara abantu 120 n’ubundi bubiri bw’imizigo bumwe bufite ubushobozi bwo gutwara toni 150.

Ubu bwato buzakorwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, buzatwara miliyoni 7.5 z’amadolari. Ubwo bwato buzajya bukoranira Bwishyura mu Karere ka Karongi.

RTDA ivuga ko hari gahunda yo kubaka uruganda rukora ubwato n’ikigo cyigisha kubutwara muri Bwishyura.

Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kirimo kubaka ibyambu binini bigezweho mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, Kamembe muri Rusizi na Bwishyura muri Karongi.

Hari kandi kubaka ibyambu bito ku mwaro wa Nkora muri Rutsiro na Kirambo muri Nyamasheke.

Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu uzatuma ruhahirana n’amasoko yo mu Burasirazuba bwa RDC, bikazinijza nibura miliyari ebyiri z’amadolari ku mwaka. Ubu buhahirane bwari bugoranye kubera ubwikorezi n’izindi mbogamizi zidashingiye ku misoro.

Imibare yerekana ko nibura 79.7% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze binyuze ku mupaka bijya muri RDC, 15.5% muri Uganda, 4.8% bikajya mu Burundi naho 0.2% bikajya muri Tanzania.

Uturere dukora ku kiyaga cya Kivu nka Karongi, Rubavu, Rusizi, dusanga uyu mushinga wo kubaka ibikorwa remezo biteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi uzazamura ubukungu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, yatangaje ko kuba nta bwato bugezweho n’ibyambu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu byagabanyaga ubukungu bw’uturere kuko igiciro cy’ubwikorezi cyari hejuru kubera ubwato buke bityo n’ubuhahirane bwambukiranya imipaka bukaba buke.

Yagize ati “Ubwato bukoreshwa mu kiyaga ni buto bigatuma butwara abagenzi bake n’imizigo mike.”

TradeMark East Africa umuterankunga ukomeye w’uyu mushinga na RTDA barimo gushaka abazagenzura amasezerano n’ibikorwa byo kubaka ibyambu bizatangira muri uyu mwaka.

Hagiye gukorwa ubwato bubiri harimo ubutwara abagenzi n'ubutwara imizigo buzajya bukorera ingendo mu Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza