U Rwanda rushobora gutangira gutumiza ipamba muri Bénin nyuma y’urugendo rwa Talon

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Bénin bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, gusangira ubunararibonye, korohereza urujya n’ururuza rw’abantu n’ibicuruzwa, ihuzwa ry’ikirere rya Kigali na Cotonou ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’inganda zikora imyenda n’ibindi.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi itatu Perezida wa Bénin, Patrice Talon yagiriraga mu Rwanda.

Kuva kuwa 29 Kanama, Perezida Talon yasuye ibice binyuranye birimo igice cyahariwe inganda, Ikigo cy’Iterambere, RDB, Akarere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pariki ya Nyungwe, uruganda rw’icyayi rwa Gisakura n’ibindi.

Mbere yo gusubira mu gihugu cye, Perezida Talon yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda n’itsinda bazanye, anashimangira ko yanyuzwe n’ibyo yabonye kandi biteguye gukomeza gufatanya.

Perezida Patrice Talon yavuze ko ayo masezerano ashimangira ubushake bw’ibihugu byombi, kandi azashyirwa mu bikorwa akungura abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Hari inzego nk’inganda zikora imyenda, ubukerarugendo, dufite ubushake bwo gufatanya. Benin ni igihugu gihinga ipamba, Bénin ishobora gutanga indodo mu nganda zikora imyenda ziri kubakwa hano, Bénin ni igihugu gifite byinshi bijyanye n’ubukerarugendo nk’uko nabibonye mu Rwanda.’’

Ubwo yari ageze i Kigali, uyu Mukuru w’Igihugu yavize ko igihugu cye kigiye gukuriraho Visa abanyafurika nk’uko u Rwanda rwabikoze, ndetse guhera ku itariki 02 Nzeli, RwandAir izatangira gukorera ingendo muri Bénin.

U Rwanda rushobora kubyaza umusaruro ipamba iboneka muri Bénin, mu gihe iki gihugu kiri mu rugamba rwo kuzamura inganda zikora imyenda ari nako hacibwa burundu imyenda ya caguwa rutangaho miliyari 15 Frw buri mwaka kandi iba yarambawe.

Perezida Paul Kagame yashimye ubushake bwa Talon mu kumenya byinshi ku Rwanda, anavuga ko amateka yarwo arusaba gukora byinshi kandi uburyo bwiza bwo kubikora ni ugusangira ubumenyi, ibitekerezo n’ibindi bihugu.

Ati “Twaganiriye ibintu byinshi ku nyungu z’ibihugu byacu, bishingiye ku bushake dufite mu gukorana bya hafi. Isinywa ry’amasezerano twemeranyijeho rirashimangira ubwo bushake. Kandi turashaka kongera imbaraga mu bucuti dufitanye na Bénin, no gukorana hafi mu kongerera amahirwe abaturage bacu no kwihuza nk’ibihugu kuri uyu mugabane.’’

Muri Benin, Perezida Patrice Talon usanzwe ari umucuruzi kuva na mbere yo kwinjira muri politiki, afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziritunganya mu gihugu.

Ipamba muri Benin ryihariye 40% by’amafaranga yinjira mu gihugu avuye mu byoherezwa hanze na 12% by’umutungo mbumbe w’igihugu ndetse 60% by’inganda mu gihugu ziraritunganya.

Perezida Kagame aherekeje Talon wari usoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonci n'uw’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza