U Rwanda rumaze gukora amavugurura menshi yoroshya ubucuruzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwitwara neza haba ku rwego mpuzamahanga n’urw’Afurika mu birebana no koroshya ubucuruzi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko hakozwe andi mavugurura agera kuri 24 agamije kureshya no korohereza abifuza gukora ishoramari mu mezi atandatu ashize.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara ku wa 31 Ukwakira 2017 igaragaza ko u Rwanda ari urwa kabiri muri Afurika na 41 ku Isi, kubera amavugurura atandukanye agamije koroshya ubucuruzi rwagiye rukora kuva mu myaka 10 ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel, yavuze ko mu 2008 aribwo u Rwanda rwihaye gahunda yo guhindura uko ubucuruzi bukorwa, hagamijwe kongera ishoramari no guteza imbere urwego rw’abikorera, ibi bikaba byarakozwe hagendewe ku bipimo 10 bitangwa na Banki y’isi.

Yagize ati “Ni amavugurura akorwa mu ruhando rw’ubucuruzi tugamije kunoza uburyo ishoramari rikorwa mu gihe. Tumaze gukora amavugurura agera kuri 24 mu byiciro bigera ku munani bikunze gusuzumwa mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane na Banki y’isi.”

Yakomeje avuga ko ayo mavugururwa akorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro bakaba barakoze menshi ugereranyije no mu bihe byashize, bibanda cyane ku byiciro byasaga n’ibyasigaye inyuma.

Mu byiciro byavuguruwe harimo ibijyanye n’imisoro n’amahoro, ahakozwe byinshi cyane cyane ishyirwaho ry’uburyo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe porogaramu (software), izasimbura imashini za EBM, igikorwa kitezweho koroshya itangwa ry’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ndetse no kugabanya ikiguzi kuko bazajya bayihabwa ku buntu.

Mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka naho hakozwe amavugura menshi, muri yo hakaba harimo gushyira inyubako mu byiciro kugira ngo hamenyekana izigombwa kubanza gukorerwa isuzuma ryimbitse ku ngaruka ku bidukikije (Environmental Impact Assessment, EIA) ndetse n’ibijyanye no gukomera kw’aho igiye kubakwa n’ubuziranenge bw’ibikoresho (Geotechnical studies). Kugeza amazi ku nzu nabyo byavuye mu minsi 30 iba 14 mu gihe umuriro wo bisigaye bitwara 20 kandi mbere yari 34.

Mu yandi mavugururwa yakozwe harimo itegeko rishya rirebana no kuzahura ubucuruzi bwaguye mu gihombo (Insolvency law), mu gihe irya mbere ryibandaga ku bigo, iryashyizweho rinareba uburyo n’umuntu ku giti cye yafashwa kongera kuzahura ibikorwa bye byahombye. Hanakozwe kandi amavugurura ku bijyanye n’inguzanyo, ahashyizweho uburyo bworoshye bwo kumenya ideni ufitiye banki n’ibigo by’imari bitandukanye ukoresheje telefoni igendanwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gukora andi mavugurura mu rwego rwo gutuma gukora ubucuruzi birushaho koroha haba ku bashoramari b’Abanyamahanga n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gukorana n’abikorera kugira ngo tumenye amavugurura akenewe mu gukomeza guteza imbere uru rwego, no kugaragaza amahirwe azatuma urwego rwacu rw’abikorera rurushaho kugira ingufu.”

Mu mavugurura ateganyijwe gukorwa mu minsi iri imbere harimo gutangira gukorera cyamunara kuri internet (Online Auctions), no gutanga ibyangombwa by’ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (Electronic Titling).

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel
RDB yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku mavugurura yoroshya ubucuruzi
Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe ingufu, Ron Weiss

Amafoto : Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza