U Rwanda rugiye kwiga uburyo ibicuruzwa byajya binyuzwa mu ruzi rw’Akagera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka impuguke izayifasha gukora inyigo ya nyuma igaragaza inyungu zo gukoresha uruzi rw’Akagera nk’inzira yajya inyuzwamo ubwato butwaye ibicuruzwa.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yabwiye The East African ko inyigo yakozwe bwa mbere yagaragaje ko uruzi rw’Akagera ari nyabagendwa.

Uru ruzi ruzafasha u Rwanda byoroshye kugera ku kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania.

Ubusanzwe ibicuruzwa bigera mu Rwanda ibyinshi biva ku cyambu cya Dar es Salaam, ibindi bikava ku cyambu cya Mombasa.

Uwihanganye yavuze ko iyo nyigo itegerejwe, yitezweho kumenyesha u Rwanda inyungu rwakungukira muri uwo mushinga ku bijyanye no kunyuza mu ruzi rw’Akagera ibicuruzwa bivuye mu bihugu bigize umuhora wa Ruguru cyangwa uwo hagati.

Yagize ati “Uburyo amazi adatwara ingufu nyinshi ndetse n’ibikorwa remezo bidahenze byayo, bituma aribwo buryo bworoshye bw’ubwikorezi ugereranyije na gari ya moshi, indege cyangwa imodoka.”

Kubera urugendo n’uburyo bwo kugeza ibicuruzwa mu Rwanda, bituma bihagera bihenze bityo ntibibashe guhangana ku isoko.

Muri uwo mushinga, u Rwanda rurateganya kubaka icyambu i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku nkuka z’Akagera. Aho niho ubwato buzajya buhagurukira bwerekeza ku Kiyaga cya Victoria.

Kagitumba yatoranyijwe kubera ko ari ahantu h’umurambi hegereye Akagera. Ni ahantu kandi horoshye kugera uvuye ku muhanda uza i Kigali, hari umuriro ndetse n’inzira z’amazi.

Inyigo yakozwe kandi yagaragaje ko Kagitumba hashyirwa igaraje rito ryo gusaniramo ubwato igihe bwagize ikibazo.

Kuri ubu kuvana kontineri imwe y’ibicuruzwa ku cyambu cya Dar es Salaam ubigeza i Kigali bitwara hafi amadolari 4 990.

Inzobere mu bwikorezi zigaragaza ko ibyo bicuruzwa binyujijwe mu kiyaga cya Victoria byagabanyaho 30% y’igiciro cy’ubwikorezi.

U Rwanda nirukoresha inzira y’Akagera, bizarworohera kuko ruzajya ruvana cyangwa rugeza ibicuruzwa i Mwanza, Bukoba cyangwa Musoma aho kubivana i Dar es Salaam birugoye.

Uganda nayo ifite gahunda zo kubaka icyambu cya Port Bell kizayihuza na Tanzania.

Kenya nayo igiye kubaka ikindi cyambu gishya hafi y’icya Kisumu ku kiyaga cya Victoria. Icyo cyambu iteganya kucyubaka ubwo umuhanda wa Gari ya moshi uzaba wageze Kisumu.

U Rwanda ruri gutekereza ibi mu gihe rumaze iminsi rusinye amasezerano yo kubaka inzira ya gari ya moshi izava Isaka ikagera i Kigali, ikazuzura itwaye miliyari ebyiri n’igice z’amadolari. Iyubakwa ry’uwo muhanda rizashyirwaho ibuye ry’ifatizo mu Ukwakira uyu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka impuguke izayifasha gukora inyigo ya nyuma igaragaza inyungu zo gukoresha uruzi rw’Akagera nk’inzira yajya inyuzwamo ubwato butwaye ibicuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza