U Rwanda rugiye kubyaza umusaruro ikigega cya miliyari $10 cy’u Bushinwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigega cya Leta y’u Bushinwa gitera inkunga ishoramari muri Afurika, CAD Fund, azatuma u Rwanda rubyaza umusaruro iki kigega kimaze kugeramo miliyari zisaga $10.

Iki kigega kizwi nka ‘China-Africa Development Fund’ gicungwa na Banki y’Iterambere ry’u Bushinwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, i Beijing, ahaberaga inama ihuza Afurika n’u Bushinwa, FOCAC.

Hategeka ari mu itsinda ryagiye muri iyo nama riyobowe na Perezida Paul Kagame.

CAD Fund iheruka gufata umwanzuro wo gushora miliyari 4.6 z’amadolari ya Amerika mu mishinga isaga 90 mu bihugu 36 byo muri Afurika.

Iri mu nzego zirimo ibikorwa remezo, kongerera abakozi ubushobozi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ingufu, inganda n’ibindi.

Biteganywa ko muri iyo gahunda, iyo mishinga izayobora muri Afurika ishoramari ry’ibigo by’Abashinwa risaga miliyari 23 z’amadolari ya Amerika ndetse bikazazamura ibyo Afurika yohereza mu mahanga ho miliyari $5.8.

Iyo gahunda kandi yitezweho ko izabyara inyungu ya miliyari imwe y’amadolari binyuze mu misoro, bibyare n’inyungu ku baturage basaga miliyoni 8.7 kuri uyu mugabane.

Iki kigega cyashyizweho mu 2007 kugira ngo gishyigikire ishoramari ry’ibigo by’Abashinwa muri Afurika, nyuma y’inama y’Ihuriro rigamije Ubufatanye bw’Ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa, FOCAC, yabereye i Beijing.

Icyo kigega cyatangiranye miliyoni 5 z’amadolari.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka yashyize umukono ku masezerano ku ruhande rw'u Rwanda, hari na Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Gatete Claver

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza