Kwamamaza

U Burundi bwanenzwe ku gukumira ibicuruzwa biza mu Rwanda

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 09:34' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Leta y’u Rwanda yanenze icyemezo u Burundi buherutse gufata cyo gukumira ibicuruzwa byose bituruka mu Rwanda, ivuga ko ari ukurenga ku masezerano ya EAC y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, kandi ko nta ngaruka nta nke bizagira ku bukungu bw’igihugu.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) bihurira ku masezerano y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, anagabanya imisoro ku bikorerwa mu bihugu binyamuryango.

Gusa kimwe muri ibyo bihugu gihagaritse ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage bacyo no ku bukungu bwacyo, ibyo akenshi birakurikizwa mu miryango y’ubukungu ihuje ibihugu bitandukanye ku isi.

Urugero ni nko mu mwaka wa 2014 ubwo u Burusiya bwahagarikaga kwinjiza ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa byo mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi (EU), Amerika, Canada na Norvege.

Ibi byanagize ingaruka zikomeye ku Burusiya, kuko inganda zabwo zitari zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’amafi n’inyama, umusaruro ugwa hasi ugereranyije n’ibindi bihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bucuruzi bwo mu karere na mpuzamahanga kuri uyu wa 2 Kanama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda François Kanimba yatangaje ko icyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika ibicuruzwa by’u Rwanda kitazagira ingaruka mu buryo ubwo aribwo bwose ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati “ Ibi ni ukurenga bikomeye ku masezerano y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ya EAC. U Rwanda n’u Burundi byose biri mu mbago z’aho ibicuruzwa bigomba kugera.”

Ibi minisitiri Kanimba yabihereye ku makuru aherutse gutangazwa mu binyamakuru avuga ko Visi Perezida wa Kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yaburiye Abarundi cyane abaturiye imipaka y’u Rwanda ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe bakomeza guhahirana n’abaturayi babo bo mu Rwanda.

Ubusanzwe u Rwanda rwinjizaga imbuto nk’imyembe, amaronji, indagara n’amamesa biva i Burundi.

U Rwanda kandi rujyanayo ibicuruzwa byakorewe mu nganda nk’ ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata nk’uko The New Times yabitangaje.

Gusa Kanimba avuga ko icyo cyemezo gishobora kugira impinduka nke kizana kuko ibyavaga i Burundi bizajya byinjirira ahandi, ku giciro gito cyangwa ikingana n’icyo byaziraga mu gihugu.

Ati “Sintekereza ko u Rwanda rukura byinshi mu Burundi. Nzi ko hari ubucuruzi bw’imbuto n’ibiribwa bukorwa hagati y’ibihugu byombi. Mu by’ukuri ikibazo gikomeye ku Burundi ni ukubura amafaranga y’amahanga.”

Akomeza asobanura ko “Ntacyo bimaze guhagarika kujyana ibicuruzwa hanze byari kuguha ayo mafaranga y’amahanga ugakemura icyo kibazo. Ibyo u Burundi bwohereza hanze byagabanutse ku buryo bugaragara kubera ubushobozi bwabo ku isoko bwagabanutse, n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ruragabanuka kubera umutekano muke.”

Umubano w’u Rwanda n’u Buurndi watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamaza.

Kuva ubwo bamwe mu baturage batangiye guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi n’u Rwanda rurimo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved