U Buholandi: Hatangiye igikorwa kidasanzwe cyo gusogongeza kawa y’u Rwanda muri za ’restaurants’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Kamena 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Inzu izwi mu gucuruza ikawa ku rwego mpuzamahanga yitwa ‘Starbucks’ yatangiye igikorwa cyo kumenyekanisha kawa y’u Rwanda, igasogongeza abagana ama –restaurants mu Buholandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhoalndi, Karabaranga Jean Pierre, yatangarije IGIHE ko kawa y’u Rwanda iri kuvugwa cyane ahacuruza ibiribwa n’ibinyobwa mu gikorwa cyiswe ‘Rwanda Coffee Day’.

Yagize ati “Starbucks niyo irimo ikora iki gikorwa cyo gusogongeza abantu muri restaurants na ’cafés’ zose ikoreramo ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigiye kugezwa vuba no mu bindi bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Espagne n’u Bwongereza.

Ikawa y’u Rwanda iri kumenyekanishwa mu izina ry’Umushanana.

Kawa iri mu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi; mu 2017 yarwinjirije amadolari y’Amerika miliyoni 59.8 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016 hari habonetse miliyoni 53.8 $.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, ari hamwe mu hari gusogongerezwa kawa y'u Rwanda
Ikawa y’u Rwanda iri kumenyekanishwa izina ry’Umushanana
Mu Buholandi niho hateguwe umunsi wihariye wa kawa y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza