Tigo Rwanda yemeje ko Abanyarwanda bazungukira mu kugurisha imigabane yayo muri Airtel

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukuboza 2017 saa 06:19
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’uko ikigo Bharti Airtel kibarizwamo Airtel Rwanda gitangaje ko cyaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda, iyi sosiyete yamaze impungenge abari abakiriya bayo, inashimangira ko nta gihombo bazagira, yaba nimero zabo n’amafaranga bafite kuri konti za Tigo Cash.

Amasezerano yashyizweho umukono tariki 19 Ukuboza 2017, i New Delhi mu Buhinde, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda. Bivuze ko abakiliya bose ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku isi.

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bwatangaje ko ibyabayeho ari ibintu byiza kuruta uko byatera ubwoba abakiriya n’abakozi bayo, kuko ari nk’uko umuntu yatekereza kwimukira ahandi ibyo yari afite undi muntu akabigura.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, kuri uyu wa Gatatu, yabwiye itangazamakuru ko kugurisha iyi sosiyete muri Airtel bifite inyungu nyinshi ku Banyarwanda zirimo gukemuka kw’ibibazo byo guhamagara ahantu hose mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Yagize ati “Dufite umugabane mwiza ku isoko ry’itumanaho, twageraga hafi ya hose mu Rwanda, dufite Internet ya 3G na 4G ikora neza n’iminara irenga 530, nihuzwa n’iya Airtel irenga 490, mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000, bityo inzitizi mu guhamagara ziveho.”

Tigo Rwanda izashyikiriza Airtel imigabane yayo igihe Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, izemereza ko iryo hererekanya ribaho. Ibi bishobora gutwara igihe cy’ukwezi kumwe kugeza kuri atatu.

Nyuma yo gutangaza ko Airtel Rwanda yaguze Tigo, bamwe mu bakiriya bihutiye gukura amafaranga bari batunze kuri konti za Tigo Cash. Amoateng avuga ko izi mpungenge zidakwiye kuko amafaranga yabo ari kuri banki yizewe igenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko igenzura n’izindi.

Yagize ati “Ibyo Tigo yari ifite biracyari ibyayo, ikindi kandi amafaranga ari kuri Tigo Cash azaguma kuri konti yawe nta muntu washobora gukora ku mafaranga yawe keretse wowe ubwawe.”

Yongeraho ko nyuma yo guhuza ibigo byombi nta kizahinduka ku bijyanye na nimero umuntu yakoreshaga, ikizabaho ni ukubihuza mu buryo bw’ikoranabuhanga serivisi zose abakiriya ba Tigo babonaga bagakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya.

Indi nyungu irimo ni uko imirongo izaba iy’ikigo kimwe bitume ibiciro byo guhamagara biba bimwe. Abari bafite konti za Tigo Cash bazazigumana bakomeza guhabwa serivisi nk’uko bisanzwe. Aho wahabwaga serivisi za Tigo uzajya uhahabwa serivisi za Airtel.
Airtel ni ikigo kinini muri Afurika y’Iburasirazuba, gikorera muri Congo, Uganda, Tanzania na Kenya, bisobanuye ko abakiriya bayo bazajya babasha guhamagarana n’abandi muri biriya bihugu ku giciro kimwe.

Iyo ibigo bibiri bihujwe benshi batekereza ku bagiye kuba abashomeri kuko kitakoresha abo cyari gisanganywe ngo gikoreshe n’ab’ikindi ariko Amoateng yasobanuye ko icyemezo cyose kiri mu maboko y’abaguzi [Airtel], icyakora akavuga ko ikizafatwa cyose kizakurikiza amategeko y’igihugu agenga umurimo.

Tigo Rwanda yari yihariye isoko ry’itumanaho ku kigero cya 38.9% nyuma gato ya MTN ifite 41%. Abashoramari bayo basobanura ko icyemezo cyo kuyigurisha kiri muri gahunda yo kwagura imikorere yabo no kunoza imitangire ya serivisi z’itumanaho mu bice byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Airtel ni ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’itumanaho gifite abakiriya barenga miliyoni 386 mu bihugu 17 bya Afurika na Aziya gikoreramo.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng mu kiganiro n'itangazamakuru
Abanyamakuru bari bafite amatsiko ku bigiye ku igurishwa ry'imigabane ya Tigo Rwanda muri Airtel

Amafoto : Muhire Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza