Kwamamaza

Ikiryabarezi:Sosiyete eshatu zakomorewe

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 13:19' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri imikino y’amahirwe ikoresha imashini (Slot machines) ihagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza amategeko n’amabwiriza, sosiyete eshatu nizo zonyine zemerewe kongera gukora.

Ku itariki 27 Nyakanga 2016 nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(Minicom) yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo mu gihugu hose iyi mikino y’amahirwe benshi mu banyarwanda bazi nk’Ikiryabarezi maze imashini zisubizwa ba nyirazo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minicom ku itariki ya 14 Kanama rivuga ko muri sosiyete icyenda zari zahagaritswe eshatu ari zo zongeye kwemererwa gusubukura ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe ikoresha imashini, enye zirafungwa kubera gukora nta ruhushya naho izindi ebyiri zihagarikwa by’agateganyo kuko nubwo zifite impushya zitubahiriza amategeko n’amabwiriza uko bikwiye.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri François Kanimba rivuga ko hashingiwe ku itegeko N°58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, Sosiyete ya Rwanda Gaming Corporation (RGC), Ludic Eastafrica Limited na Baron Bet arizo zonyine zemerewe kongera gukora.

Jongli Ltd, Long Hui Ltd, Be Ongly Ltd na Hongda Ltd zafunzwe kuko zakoraga nta ruhushya zifite n’aho Play 2Win Ltd na Ende Company Ltd zikomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo zibanze zuzuze ibisabwa.

Agaruka ku bijyanye n’ifungwa ry’izi sosiyete ziganjemo iz’Abashinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Pan Hejun yabwiye The Newtimes ko igihugu cye kidashobora gushyigikira ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu mahanga.

Yongeyeho ko ari ibyo kwishimirwa kuba leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko kuko ari ingenzi cyane mu bijyanye n’ishoramari mu rwego rwo kwirinda akajagari.

Iyi mikino y’amahirwe benshi bazi nk’Ikiryabarezi yongeye kwemerwa mu gihe hari abari barashimishijwe n’ihagarikwa ryayo kubera ibibazo yagiye iteza birimo gusenya ingo, guteza umwiryane wanaviriyemo bamwe urupfu ndetse n’umuco wo kwizigama kuri bamwe ukaba wari utangiye gucyendera.

Zimwe muri sosiyete z'imikino y'amahirwe ikoresha imashini zongeye gukomorerwa mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved