00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Belgian Legacy yatangiye gucururiza mu Rwanda, inzoga zengerwa mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ibinyobwa bisembuye by’uruganda rwenga inzoga ruri mu zikomeye mu Bubiligi (Martens) byatangiye gucuruzwa na sosiyete Belgian Legacy, mu Rwanda bigizwemo uruhare n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bishyize hamwe bagashinga iyi sosiyete.

Uru rubyiruko rugizwe n’Abanyarwanda batatu n’Umubiligi umwe bakaba bakorera muri Komine ya Bocholt iherereye muri Province ya Limbourg mu Bubiligi ariko bakaba bafite abandi bakorana bari mu Rwanda.

Urwengero rwa Martens rukorana na Sosiyete Belgian Legacy, ruza ku mwanya wa kabiri mu zikomeye kandi zenga inzoga nyinshi mu Bubiligi ndetse rukaba rumaze imyaka 263 kuko rwashinzwe mu 1758.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi no kumenyekanisha ibikorwa bya sosiyete Belgian Legacy, Vanessa De Leus, yatangaje ko bishyize hamwe bagamije kureba icyo bakorera mu Rwanda.

Ati “Mu ntangiriro twagize amahirwe yo guhura n’umuyobozi mukuru w’uru rwengero (Brasserie Martens) witwa Fons Martens. Ubwo twjyaga kubonana na we bwa mbere yatwakiriye vuba kuko yari azi amateka y’igihugu cyacu kandi yemera ko twakorana kuko adufiteho amakuru meza. Ibi byaradufashije cyane, kuko yaduhaye ingero z’abo yashatse gukorana na bo ugasanga bidakunze nta n’amezi atatu ashize ariko twe tumaranye imyaka ibiri. Icyizere cyabaye cyose muri rusange.

Vanessa akomeza agira ati “Mu kiganiro na Fons Martens yagize ati ‘nishimiye gukorana na Sosiyete Belgian Legacy kuko igihe tumaranye ibintu biragenda neza kandi ndifuza ko Brasserie Martens yagira izina ryiza mu Rwanda bikomeje gutya tukaba twakwagura n’ibikorwa kuko mufite igihugu cyiza kandi gitera imbere buri wese yifuza gukorera ahantu heza. Ndifuza no kuzagisura umwaka utaha Covid-19 niduha amahoro.’”

Vanessa yavuze ko muri iyi myaka ibiri bamaranye, Fons Martens yaberetse ko bashobora gukomeza gukorana kandi ibikorwa bateganya bikaba byakwaguka bikagira uruhare mu guhanga imirimo ndetse na bo ubwabo bikabungura.

Ati “Kugeza ubu turi bane batangiye sosiyete tukagira n’abakozi bandi bane bari mu Rwanda; twese hamwe tumaze kuba umunani. Kugira ngo
dutangire twamaze umwaka wose twiga isoko kugirango dutangire umushinga uhamye koko, kandi tureba kure atari ubucuruzi gusa ahubwo dushaka no gukora ubuvugizi.”

“Iyo urebye uruganda nk’uru rwa Martens rubashije gukomeza gukorera mu Rwanda rukaba rwahagaba n’amashami byaba ari byiza cyane kandi birashoboka. Wabonye ko Umuyobozi mukuru yaduhaye umwanya w’amasaha 2 adutambagiza uruganda ubona ko bimushishikaje kurutwereka, biriya n’ikimenyetso cy’uko yishimiye gukorana natwe kuko ku rwego rwe ntabwo yadutakazaho umwanya atazi icyo ashaka, natwe kandi twamusanze ngo atubere umufatanya bikorwa kuko twabonye ko abikwiye.”

Belgian Legacy kugeza ubu imaze kohereza mu Rwanda kontineri y’inzoga z’ubwoko bubiri harimo iyitwa Kristoffel na Martens na zo zikagira amako arindwi bitewe n’igipimo cy’umusemburo (Alcool) n’uburyo zenzwe. Hari kandi iziri mu dukombe twabugenewe (canette) n’iziri mu macupa kugira ngo Abanyarwanda bihitiremo.

Mu Bubiligi hararurwa amako arenga 800 y’inzoga zihengerwa zikanahacururizwa. Ikindi iki gihugu kizwi ku Isi mu bunararibonye bwo kwenga inzoga ziryohera abazinywa.

By’umwihariko uruganda rwa Martens rufite inararibonye muri aka kazi, ruriyubashye kandi rumaze imyaka 263. Rukorera mu bihugu birenga 80 byo ku Isi ubu hakaba hariyongereyemo n’u Rwanda.

Vanessa ati “Iyi myaka bamaze bakora ikaba yabahaye kugenda bihugura mu bumenyi, aho izi nzoga tujyanye mu Rwanda nta kabuza zizakundwa na benshi kandi byaratangiye muri iyi myaka ibiri tumaze turabibona.”

Vanessa winjiye mu bucuruzi bw’inzoga, ubusanzwe yize ibijyanye n’ubuforomo, ashinzwe serivisi z’ishyirahamwe ry’ibitaro ryitwa Site Iris muri Bruxelles aho ari umugenzuzi mu bijyanye no kumenya uko abarwayi bitabwaho.

Asobanura impamvu yinjiye muri ubu bucuruzi, yavuze ko ari ishema kugira icyo akorera mu gihugu cyamubyaye dore ko gutangiza ubucuruzi mu Rwanda byoroshye aho umuntu afungura sosiyete ahoy aba aherereye hose akoresheje ikoranabuhanga.

Ati “Ikintu cyanteye kujya muri ubu bucuruzi nta kindi ni ugushaka kugira icyo nakorera iwacu mu Rwanda ndi na hano mu Bubiligi kuko ndubatse mfite n’abana babiri bikaba byatuma mbafasha mu masomo yabo kandi nkajya no mu Rwanda igihe mbonye umwanya.”

“Kugira icyo umuntu akora iwabo ni ishema utabasha kugira uko usobanura, biranashimisha cyane kubona ukuntu umuntu yicara hano agafungura sosiyete mu Rwanda akoresheje ikoranabuhanga, nk’iyo mbibwiye abakozi dukorana ko nafunguye ibikorwa iwacu usanga bambaza byinshi kuko batabimenyereye.”

Ikiganiro muri Vidéo

Ikiganiro dusura uruganda:

Ushaka gusura urubuga rwabo warusanga hano http://www.belgianlegacyltd.com/

Sosiyete Belgian Legacy yatangiye gucururiza mu Rwanda, inzoga zengwa n'uruganda rufite uburambe mu Bubiligi
Hari icyizere ko inzoga zengwa n'uruganda rwa Martens zizakundwa n'Abanyarwanda
Muri izi nzoga harimo ibishyirwa mu macupa n'izo muri canette
Ibumoso ni Henri De Leus ushinzwe Umutungo (Directeur des finances et achats) hagati ni Vanessa De Leus, (Directrice Marketing et publicité) Ushinzwe ubuvugizi no kumenyekanisha ibikorwa bya sosiyete Belgian Legacy bari kumwe na Fond Martens umufatanyabikorwa uyobora Brasserie Martens
Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi no kumenyekanisha ibikorwa bya sosiyete Belgian Legacy, Vanessa De Leus, yatangaje ko bishyize hamwe bagamije kureba icyo bakorera mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Belgian Legacy, Jean Paul Nsanzabarinda
Didier Tuyisenge, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo guhuza ikigo n'izindi nzego ndetse n'ibaruramari (Directeur des relations publiques et comptabilité)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .