Kwamamaza

Rwamagana:Konti ’Iyubakire’ ya Cogebanque igiye kubafasha gucika ku bukode bw’inzu

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 16:31' na IGIHE


Bamwe mu bakiriya ba Cogebanque ishami rya Rwamagana bahisemo gukoresha konti yo kwizigamira bagamije gutunga inzu zabo binyuze muri Konti “Iyubakire” nyuma yo kurambirwa ubukode.

Umuyobozi wungirije w’ishami rya Cogebanque Rwamagana, Rusanganwa Justin, yavuze ko iyo umujyi ugenda utera imbere bijyana n’inyubako nshya kandi zigezweho cyane iz’ubucuruzi cyangwa se ibindi bikorwaremezo.

Rusanganwa avuga ko bamwe mu bakiriya bahisemo inzira yo kwizigamira binyuze kuri konti ya “Iyubakire” hagamijwe gutunga inzu zabo bakava mu bukode.
Yagize ati “ Gahunda ya Iyubakire abakiriya barayikunze hari abayitangiye kandi bishimiye ko yabatoje umuco mwiza wo kwizigamira.”

Yakomeje avuga ko umukiriya afunguza konti yo kwizigamira akajya ashyiraho amafaranga buri kwezi guhera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 kuzamura bitewe n’uko yifite, nyuma y’imyaka ine akaba ashobora gutunga inzu ye. Amafaranga umukiriya yizigamiye yunguka buri kwezi.

Umwe mu bakiriya b’iri shami twaganiriye yavuze ko nyuma y’igihe kinini akodesha yasanze imyaka ibaye myinshi atarashobora kwiyubakira icumbi, ahitamo kujya yizigama kuri konti ya Iyubakire buri kwezi amafaranga ibihumbi 100.

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka ine, ahereye ku mafaranga yizigamye n’inyungu yayo azashobora kwiyubakira inzu ijyanye n’ubushobozi bwe.

Yagize ati “ Nari maze igihe kinini nkodesha nsanga ntanga amafaranga menshi buri kwezi, ntekereza inzira yatuma ntunga inzu yanjye, ubu ndi hafi gusezera ubukode nkoresheje konti ya Iyubakire.”

Rusanganwa yamaze impungenge abakiriya ba Cogebanque basanga igihe biyemeje bashobora kutagisoza, ababwira ko amafaranga bashyira kuri konti yabo ya buri kwezi biba ari ukwizigamira.

Yagize ati “ Tugirana amasezerano n’umukiriya ko igihe agize ikibazo tumuha 80% by’amafaranga amaze kugezaho ariko agakomeza kubitsa kugera ku mwaka wa kane, kuko ni byo bimuhesha amahirwe yo kwaka inguzanyo akabarirwa inyungu ntoya ugererenyije n’inyungu icibwa abakiriya batizigamye muri Iyubakire.”

Kuri ubu abakiriya ba Cogebanque ishami rya Rwamagana bari gukangurirwa gutunga amakarita agezweho yo kubikuza ya MasterCard ari mu byiciro bine MasterCard Classic, MasterCard Prepaid, MasterCard Prestige na MasterCard Privilege.

Rusanganwa avuga ko kuba Akarere ka Rwamagana gafitemo igice cy’icyaro borohereje abakiriya babo kwizigamira aho iyo bafunguje konti ku bahagarariye Cogebanque (Agents) nta mafaranga asanzwe akatwa yo gucunga konti bo bazajya bakatwa. Iyo konti yitwa “Itezimbere”.

Mu karere ka Rwamagana, Cogebanque itera inkunga ikipe yo gusiganwa ku magare “Les Amis Sportifs” ndetse yubatse neza za Rond Points z’uyu mujyi mu rwego rwo kurushaho gukorana na Leta mu bikorwa byo guha isura nziza umujyi wa Rwamagana.

Ishami rya Cogebanque ry’i Rwamagana ryatangiye gutanga serivisi mu Kuboza 2006, mu 2015 biyubakira icyicaro cy’ishami ryujuje ibyangombwa byose imbere y’ibitaro bya Rwamagana ku muhanda ujya ku isoko.

Inzu ishami rya Cogebanque i Rwamgana ikoreramo
Mu gusukura umujyi wa Rwamagana, Cogebanque yatunganije Rond Point yo mu mujyi rwagati

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved