RRA imaze gufata toni 200 za caguwa ya magendu mu myaka ibiri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Richard Tusabe, yatangaje ko mu myaka ibiri ishize, iki kigo kimaze gufata toni 200 z’imyenda n’inkweto bya caguwa, byinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo gushimira abasora b’indashyikirwa mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018, mu Karere ka Nyagatare.

Muri Nyakanga 2016 nibwo imyenda n’inkweto byinjira mu gihugu byarambawe, byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe. Ni muri gahunda ya leta yo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu.

Muri Nyakanga ubwo yatangazaga ingengo y’imari y’umwaka wa 2018-2019, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko “imyenda ya caguwa izakomeza kwishyura 4$ ku kilo aho kwishyura 2.5$ ku kilo, naho inkweto za caguwa zizakomeza kwishyura 5$ ku kilo aho kwishyura 0.4$.”

Ubu buryo bwatumye bamwe mu bamenyereye gucuruza caguwa bashaka kunyura inzira zitemewe ngo bayinjize mu gihugu badatanze umusoro, ariko RRA n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu bakomeza kubikurikiranira hafi.

Mu kiganiro na IGIHE, Komiseri Tusabe yashimangiye ko mu myaka ibiri bafashe toni 200 za caguwa ya magendu, zigenda zangizwa kuko zitujuje ubuziranenge.

Yakomeje agira ati "Izo toni nibyo twarazifashe gusa ni ibintu bibabaje cyane. Ikindi kugira ngo caguwa yinjire mu gihugu icuruzwe ni uko iba yujuje ibisabwa. Ibyo dufata usanga akenshi bitujuje ubuziranenge tukaba tubishwanyaguza gusa ntakindi tubikoresha.”

“Turakangurira abo bajya kubizana kwishyira hamwe bakaba bakorera iyo myenda mu Rwanda, aho kwirirwa bajya kuzana ibintu bidafite ubuziranenge."

Guca caguwa si gahunda y’u Rwanda gusa kuko ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, nubwo biri ku nzego zitandukanye mu kuyishyira mu bikorwa.

Byateganywaga ko bitarenze 2019 caguwa yaba yaciwe mu karere.

Mu gihe u Rwanda rwafashe iya mbere muri iyi gahunda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu cyarwoherezagamo caguwa nyinshi, zashatse kuruca intege.

Gusa u Rwanda rwanze kwisubiraho, bituma nayo ikumira ko rwakomeza kohereza ku isoko ryayo imyenda idaciwe umusoro, binyuze muri gahunda izwi nka AGOA.

Ubucuruzi bwa caguwa bumaze kugabanya imbaraga nyuma yo kuzamurirwa imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza