Nyarugenge: Abacuruzi babereyemo RRA umwenda w’imisoro bafungiwe amaduka

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umwenda w’amafaranga y’imisoro n’amahoro asaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, watumye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’ubw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), butangira gushyira ingufuri ku miryango y’abacuruzi batari bishyura imisoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsabimana Vedaste, yabwiye IGIHE ko aka karere gafatanyije na RRA bamaze iminsi umunani batangiye kwishyuza abacuruzi batishyuye imisoro yose irimo iy’ipatante, amahoro n’imisoro y’ubukode bw’inzu bagombaga kwishyura mu myaka itandukanye.

Uyu muyobozi avuga ko Akarere ka Nyarugenge kafashe umwanzuro wo gufungira buri mucuruzi ufite umwenda wose w’imisoro n’amahoro atarishyura, nyuma y’uko raporo ya RRA igaragaje ko abacuruzi bo muri aka karere bayifitiye umwenda usaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nsabimana yagize ati “ Tugendeye kuri raporo twahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, batugaragarije ko mu karere hari imisoro igera kuri miliyoni 800 itarabashije kwishyurwa, ni na yo mpamvu Akarere twafashe ingamba na RRA zo gukurikirana abo batabashije kwishyura.”

Yakomeje agaragaza ko impamvu bahisemo gufungira abatarishyura imisoro n’amahoro ari uko itegeko riteganya ko buri muntu atangira ubucuruzi amaze kwishyura ipatante, kandi rikanateganya ko uwatinze kwishyura imisoro kugeza ku tariki asanzwe yishyuriraho atangira kubarwa nk’uri mu kirane.

Gusa bamwe mu bacuruzi babwiye IGIHE ko bakunda kwishyura imisoro kuko bazi akamaro kayo, ariko bagaragaza ko babangamirwa cyane n’uburyo bishyuzwamo.

Umwe yagize ati “ None se nk’ubu nararishye ariko kuko inzu dukoreramo tuyikoreramo turi benshi, bafunze iduka ryose kuko harimo abatarishyura, njye mbigenderamo, ubwo se urumva baba batanyicira akazi?”

Undi ati “ Njye imisoro nzi aho igejeje igihugu cyacu ni nayo mpamvu nyishyura ariko sinaba igitambo cya mugenzi wanjye utayishyuye kuko ubuyobozi bwagakwiye kubuza abatarishyuye gucuruza twe twishyuye bukatureka.”

Iki gikorwa cyo gufunga amaduka bene yo batishyuye imisoro n’amahoro mu myaka itandukanye, kimaze iminsi umunani ariko bikaba biteganyijwe ko kizamara iminsi 40 gikorwa mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Nyarugenge.

Abakozi ba RRA babanzaga kureba niba umucuruzi yarishyuye imisoro
Abatarishyuye imisoro bahitaga babafungira imiryango
Urupapuro bashyira ku muryango rwerekana ko bahafunze kubera kutishyura imisoro
Nsabimana Vedaste yavuze ko bahisemo gufungira abacuruzi kuko RRA yababwiye ko muri aka karere bayifitiye asaga Miliyoni 800

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza