Kwamamaza

Mu Ukwakira icyambu cya Dar es Salaam kizafungura ishami mu Rwanda

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 21:39' na Cyprien Niyomwungeri


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), cyatangaje ko mu Ukwakira uyu mwaka kizafungura ishami mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo koroshya serivisi zihabwa Abanyarwanda kuri icyo cyambu.

Ibi bisobanuye ko Abanyarwanda bakura imizigo mu mahanga n’abayijyanayo batazongera gusabwa kujya ku cyambu cya Dar es Salaam gusaba urwandiko rwo kuyinyuza kuri icyo cyambu, ahubwo bazajya barusabira mu Rwanda.

Icyambu cya Dar es Salaam gikoreshwa cyane n’ibihugu bidakora ku nyanja nka Zambia, Rwanda, Malawi, Burundi, Uganda ndetse n’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). By’umwihariko ku Rwanda 70% by’imizigo bijya cyangwa biva mu gihugu niho binyuzwa.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, itangaza ko ibirenga 90% by’ibyoherezwa mu mahanga bitari icyayi n’ikawa, binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Ikinyamakuru cyo muri Tanzania, The Exchange, kivuga ko iki cyemezo kandi kizafasha abakura imizigo mu mahanga guca ukubiri n’inzitizi bahuraga nazo mu bucuruzi bwo mu muhora wo hagati.

Nta gushidikanya ko uyu ari umusaruro w’amasezerano y’ubucuruzi mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono mu ntangiriro za Nyakanga.

Icyo gihe Perezida Magufuli yijeje Abanyarwanda impinduka zikomeye ku cyambu cya Dar es Salaam.

Yagize ati “Tanzania nk’uko n’u Rwanda ariko biri, ni ibihugu bihora bishakira abaturage babyo iterambere. Nzi neza mu bihe bishize ibibazo mwajyaga muhurira nabyo ku cyambu cya Dar es salam, hari utubazo dutandukanye, nk’urugero uburyo bwo korohereza abatugana kuri icyo cyambu ntibwari buboneye, tutirengagije na ruswa yabangamiraga abashaka gukoresha icyambu cya Dar es Salam.”

Icyo gihe yanagarutse ku mabariyeri menshi mu nzira Dar es Salam-Kigali, yizeza ko hazabamo bariyeri eshatu gusa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abunganira abasora kuri za gasutamo, Fred Seka Rwumbuguza, avuga ko icyo cyicaro gishya kizongera imikorere myiza n’iterambere ry’ubucuruzi bw’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu cyegeranyo cyakozwe na Banki y’Isi umwaka ushize, cyagaragaje ko imikorere mibi y’icyambu cya Dar Es Salam yahombeje Abanyarwanda n’abaturage b’ibindi bihugu bya EAC, kuko bishyuraga amafaranga y’umurengera ku bicuruzwa bavanye hanze, nk’amavuta, sima, inyongeramusaruro n’imiti.

Banki y’Isi yanagaragaje ko mu 2012, igihombo cyatejwe n’icyo cyambu kibarirwa muri miliyari 1.8 z’amadorali kuri Tanzania na miliyoni 830 ku bihugu bituranye nayo.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Magufuli yafashe icyemezo cyo kwirukana abayobozi bakuru b’icyambu cya Dar es Salaam, nyuma y’iminsi mike hagaragaye kontineri zambutse kuri iki cyambu zitishyuriwe imisoro kandi zaragombaga kwishyuzwa, ibi byatumye leta ihomba miliyari 12.7 z’amashilingi.

Tanzania ni umufatanyabikorwa wa gatatu mu bucuruzi bw’u Rwanda mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Imibare yerekana ko ubucuruzi Tanzania ikorana n’ibindi bihugu bwagabanutse kugeza kuri miliyoni 68 z’Amadolari muri 2015 buvuye kuri miliyoni 105 z’amadolari muri 2013.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved