00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwamamariza mu modoka zitwara abagenzi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya NK Digital Solutions yatangije uburyo bwo kwamamariza mu modoka budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho umugenzi azajya agenda areba publicité n’indirimbo imbere ye muri écrans nto zishyirwa ku ntebe y’imodoka.

Iri koranabuhanga rikunze gukoreshwa mu bihugu byateye imbere ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, ritangirira mu modoka z’uruganda rwa VolksWagen zitwara abagenzi za ‘Move’ mu rwego rwo gufasha abagenzi kutarambirwa no kumenya bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi biri mu gihugu.

Umuyobozi wa NK Digital Solutions, Byusa Mike umaze imyaka ibiri avuye muri Diaspora yo muri Australie, yavuze ko icyatumye atangiza ubu buryo mu Rwanda ari ukugira ngo ashyire itafari rye ku iterambere u Rwanda ruri kugeraho.

Ati “Bimwe mu byo leta yacu idukangurira ni uguhora dushakisha uburyo duhaha ubwenge hariya tukaza kubushyira mu bikorwa hano mu Rwanda. Hariya nakoze mu bijyanye n’amabanki ndetse no mu byo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing). Rero naje nshaka kureba aho nagira icyo nongera ku bijyanye n’amajyambere y’igihugu.”

Byusa avuga ko urebye umuvuduko Isi iriho mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ari ngombwa ko u Rwanda rugendana nawo, agaragaza ko ubu buryo bwo kwamamaza mu modoka buteye imbere kuruta ubwari busanzwe bwo kuri radio na televiziyo kuko ho uwamamaza ashobora kumenya umubare w’abarebye publicité ye igihe bamaze bayireba ndetse n’inshuro bayirebye.

Yakomeje agira ati “Twasanze abantu benshi bakoresha uburyo bwo kugenda mu modoka rusange, dutekereza ukuntu twajya dushyiramo za écrans, ni nka billboard ziriya tubona ku mihanda ariko noneho ziri mu modoka imbere. Kugira ngo nugiye muri iyo modoka ntagire irungu.”

Imodoka 50 za VolksWagen nizo zatangiranye n’iyi gahunda
Izi écrans zamaze gushyirwa mu modoka 50 za VolksWagen zitwara abagenzi zirimo 13 zikora ingendo zo ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho hari na gahunda yo kuzishyira no mu modoka rusange (bus) zitwara abagenzi cyo kimwe n’iza ‘Yego Cabs’.

Byusa avuga ko 41% by’abantu bareba publicité bazibonera hanze y’ingo zabo, bityo ko uzamamaza kuri izi écrans azaba afite amahirwe y’uko publicité ye izajya ibonwa n’abantu nibura 1000 ku munsi.

Yongeyeho ati “Niba uri umucuruzi wibaze ufite écrans 50 ziri kugenda mu mujyi, yaba ari umucuruzi muto ufite nka restaurant ahantu ushaka kwamamaza, wenda afite abantu baza gucuranga uwo munsi, ashobora kutubwira tukamwamamariza icyo gikorwa cyonyine.”

“Tumuha n’ubundi buryo bw’umwihariko, imodoka yose iciye hafi y’aho hantu igahita izanamo ya publicité kuburyo niba uvuye ku kibuga cyangwa waje mu nama i Kigali ushaka ahantu wasohokera kuwa gatanu, ushobora kubibona kuri izo écrans. Ibi bizorohereza na ba mukerarugendo badasanzwe bamenyereye mu Rwanda.”

Umuyobozi wa VolksWagen mu Rwanda, Kamuhinda Serge, yavuze ko abagenzi bakoresha imodoka z’uru ruganda bazajya barushaho kwizihirwa n’urugendo kuko bazajya baba bafite ibibarangaza mu modoka.

Yakomeje agira ati “Turi kugenda tuva mu cyorezo cya Covid-19, uko tukivamo niko imyidagaduro igenda yiyongera, tukaba dushaka gufasha abantu kugera iyo bagiye amahoro, tubarinda kugira irungu, ari nako turushaho kunoza serivisi y’ingendo tunateza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.”

Kimwe nka publicite zo kuri television, amatangazo yamamaza kuri izi écrans zo mu modoka azajya amara amasegonda 30, aceho kuri buri nshuro imodoka itwaye umugenzi.

Umuntu ushaka kwamamaza ashobora kwishyura umunsi umwe cyangwa se ukwezi kose.

Ukeneye kumenya byinshi kurushaho ku bijyanye no kwamamaza kuri izi ecran yahamagara 0788 31 04 55 cyangwa akajya aho NK Digital Solutions ikorera mu mujyi mu nyubako ya Makuza Peace Plaza muri etage ya gatatu kuri nimero 25.

Ubu buryo bushya bwitezweho koroshya uburyo bwo kwamamaza mu mujyi wa Kigali
Abafite application za VW bazajya bakora scan kugira ngo barebe izo publicite
Abagenzi bazajya bagenda bareba publicite indirimbo n ibindi
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango bahawe promotion zitandukanye muri ubu buryo bushya bwo kwamamaza
Byusa uyobora NK Digital Solutions avuga ko yavuye muri Diaspora aje kugira uruhare mu iterambere u Rwanda ruri kugeraho
Imodoka 50 nizo zatangirijwemo iyi gahunda
Kamuhinda uyobora VW yavuze ko icyo bifuza ari ukuba igicumbi cya serivisi nziza kandi bateza imbere ikoranabuhanga
Kamuhinda yavuze ko ubu buryo buzafasha abagenzi kwizihirwa n'urugendo
NK Digital Solutions ifite gahunda yo gushyira ubu buryo no muri za bus zitwara abagenzi cyo kimwe na za Yego cabs
Ni umuhango wari witabiriwe na bamwe mu bakozi ba VW
Ubu buryo kwamamariza mu mudoka bwatangiriye mu modoka zitwara abagenzi z'uruganda rwa VW zizwi nka MOVE
Buri publicité izajya imara amasegonda 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .