Kwamamaza

Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rwa mbere muri Afurika rutunganya Coltan

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 10:23' na Uwishyaka Jean Louis


Uruganda rwa mbere muri Afurika rutunganya amabuye y’agaciro azwi nka Coltan (Columbite-Tantalite), rugiye kubakwa mu Rwanda, aho byitezwe ko ruzazana amahirwe menshi kuri aka karere n’ubundi gasanzwe kagaragaramo aya mabuye ku bwinshi.

Uru ruganda ruzubakwa na sosiyete yitwa AB Minerals Corporation, byitezwe ko ruzatangira imirimo yarwo hagati mu mwaka utaha.

Umuyobozi wa AB Minerals Corporation, Frank Balestra, yatangaje ko bafite umugambi wihuse wo kuzamura urwego rw’inganda zitunganya amabuye y’agaciro ku mugabane wa Afurika, bityo ngo kugira ngo bagere ku ntego yabo, bakwiye kongera ikoranabuhanga ndetse no kwifashisha inzobere mu gutanga ubumenyi buhagije muri uyu murimo.

Yagize ati “Benshi mu babikora [Abacukura amabuye] cyangwa amakompanyi ndetse n’amakoperative agize 80% by’igihugu muri rusange, bazabasha kugurisha umusaruro wabo ku ruganda batagombye kunyura ku bandi bantu.”

Yakomeje agira ati “Impamvu nyamukuru ituma amabuye y’agaciro ku mugabane wa Afurika yoherezwa hanze ku bwinshi, ni ukubera ubushobozi buke bw’inganda zo mu bihugu imbere. Kuzana uburyo bwo gutunganya Coltan mu karere ni uguteza imbere urwego rw’inganda ndetse n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Uyu muyobozi avuga ko kubaka uru ruganda mu Rwanda bizanafasha igihugu bitewe n’uko amafaranga y’umusoro ava muri aya mabuye azabasha kwiyongera cyane.

Uru ruganda kandi rwitezweho kuzamura imibereho y’abanyarwanda bitewe n’uko bazabasha kubona akazi kanyuranye. Uretse ibyo kandi iyubakwa ryarwo ryitezweho kuzahanga imishinga mishya mu gihugu ndetse no kuzamura ishoramari mpuzamahanga mu Rwanda.

Mu bakozi bazahabwa akazi muri uru ruganda, harimo abafite ubumenyi mu by’ubugenge (Chimie), ibaruramari ndetse n’icungamutungo, abafite ubumenyi mu kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, abayobozi b’uruganda ndetse n’abandi banyuranye.

Imirimo yo kubaka izamara amezi 8, rukazuzura rutwaye miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika.

Ubwo Banki Nkuru y’Igihugu yamurikaga uko agaciro k’ifaranga gahagaze mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2016, yerekanye ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 40% mu mezi atandatu ashize ya 2016, bivuye kuri 30.8% mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2015. Ibyo birimo icyayi, ikawa, amabuye y’agaciro, ibireti n’ibindi.

Amabuye y’agaciro ya Coltan yoherejwe mu mahanga mu mezi 6 y’uyu mwaka angana na toni 0.60 akaba yaravuyemo Miliyoni 19.40 z’amadorali ya Amerika mu gihe nk’iki umwaka ushize, u Rwanda rwari rwarohereje mu mahanga Coltan ingana na Toni 0.76, rwinjiza miliyoni 33.16 z’amadorali ya Amerika.

Muri rusange, mu rwego rw’amabuye y’agaciro, umusaruro w’ayoherejwe mu mahanga agaciro kayo kagabanutseho 36.6%.
Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo igabanyuka ry’igiciro cyaryo ku isoko mpuzamahanga, byatumye n’ayo mu Rwanda ata agaciro, aho Gasegeretsi yagabanyutseho 23.0% naho Coltan igabanyukaho 41.5%. Igiciro cy’ikiro kimwe cyamanutseho 6.8% kuri Gasegeretsi ndetse na 25.2 % kuri Coltan.

Gusa uru ruganda niruramuka rwubatswe hari icyizere ko agaciro k’amabuye y’agaciro mu Rwanda cyane Coltan ku isoko mpuzamahanga gashobora kuzamuka, bitewe n’uko ubusanzwe rwoherezaga hanze amabuye adatunganyije bigatuma agurwa ku giciro gito, ariko uru ruganda nirumara gutangira imiriro, amabuye yo mu Rwanda azajya yoherezwa hanze atunganyije bityo n’igiciro cyayo cyiyongere.

Umuyobozi wa AB Minerals Corporation, Frank Balestra

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved