Miliyari 15 zigiye kwifashishwa mu gufasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mutarama 2017 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, BRD, muri uyu mwaka irateganya kwagura ikigega gifasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga, EGF, kikava kuri miliyari 8.5 kikagera kuri miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo gikomeze gutanga umusanzu mu kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Umwaka wa mbere iki kigega cyarimo miliyoni 500 za leta na BRD ishyiramo miliyoni 500, zagombaga gukoreshwa mu byiciro bitatu birimo kongera umusaruro, kunoza isoko no kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Mu mwaka wa kabiri leta yashyizemo miliyari na BRD ikaba izashyiramo angana gutyo, yiyongera kuri miliyari 7.5 zikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na banki yo mu Budage, Kfw zizashyirwa muri icyo kigega.

Iyi nyongera ingana na 76.4% izafasha abikorera guteza imbere gahunda yo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, nk’imwe mu ntwaro izafasha u Rwanda kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibivayo.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu mezi 11 ya mbere mu 2016, ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 5.1%, kuva kuri miliyoni 1,602.21 z’amadolari ya Amerika kugera kuri miliyoni 1.519.97 z’amadolari ya Amerika.

Ibi bisobanuye ko agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kagabanutseho 2.4% naho ibyoherezwayo bikiyongeraho 6.1%.

Ubwo u Rwanda rwasinyaga amasezerano na Banki yo mu Budage, Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankole, yavuze ko iki kigega kizafasha abikorera gukomeza koroherezwa kubona inguzanyo cyane cyane bagabanyirizwa inyungu.

Yagize ati “Kizorohereza abikorera ku bijyanye n’inyungu za banki kuko mu gihe ahandi ziba ari 18% cyangwa 19% ahangaha ziba ziri kuri 11% na 12%.”

Bamwe mu bikorera bato n’abaciriritse bakunze kunenga ko iki kigega kitabageraho, ko ahubwo usanga gifasha abikorera bo mu rwego rwo hejuru.

Kanyankole yavuze ko icya mbere ari ugukora umushinga w’ubucuruzi neza, ugaragaza neza uburyo bw’ishoramari bukwiye.

Mu bijyanye no kunoza isoko, iki kigega gishobora gutanga inguzanyo ku bikorera bato n’abaciriritse ingana na miliyoni 40.7 kugeza kuri 814.5 z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze muri banki y’ubucuruzi umukiriya akorana na yo.

Hari abikorera bagaragaje kandi ko amabanki y’ubucuruzi agorana cyane mu gutanga amafaranga yo mu kigega EGF, bakifuza ko yanyuzwa mu kigega cy’ingwate BDF.

BRD itangaza ko hagati ya 2015 na 2016 muri rusange mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga hatanzwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankole

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza