MTN yatangiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 20 ikorera mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Kamena 2018 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangiye ibikorwa bigamije kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu gihugu, ibinyujije mu bukangurambaga yise “TuriAbanyu”.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yatangaje ko iki kigo cyatangiye imirimo yacyo mu gihugu mu 1998, akaba ari ryo shami ryacyo rya mbere hanze ya Afurika y’Epfo aho cyashingiwe.

Ati “ MTN ni ikigo cy’Abanyafurika mu buryo bwuzuye, cyavukiye muri Afurika y’Epfo mu 1994 nyuma gato y’uko politiki y’ivangura ishyizweho iherezo. Mu myaka 20 twaragutse ndetse tuvugurura ubucuruzi bwacu, twagejeje serivisi kuri miliyoni z’abakiliya ndetse nshobora kuvuga ko uyu munsi MTN Rwanda ihagaze neza mu muryango nyarwanda.”

Ubwo iki kigo cyageraga ku isoko ry’u Rwanda, cyatangiranye abakozi batageze ku 10, bari bagizwe na 98 % b’abanyamahanga ariko uyu munsi cyishimira ko gifite abasaga 300 bahoraho ndetse n’ababahagarariye bagera ku bihumbi 60 bakorera hirya no hino mu gihugu, hafi ya bose ari abanyagihugu.

Hofker ati “ Turi umukoresha nyarwanda. Uyu munsi dufite abanyamahanga bane gusa mu bakozi bacu bahoraho bagera kuri 300, n’abaduhagarariye basaga ibihumbi 60. Uramutse urebye neza wanashyiramo n’imiryango yabo, ushobora kuvuga uti ‘kimwe cya kane cy’Abanyarwanda batunzwe na MTN Rwanda nk’umukoresha’. Iyi ni inshingano tudafata mu buryo bworoheje. Turi umuryango.”

Ibirori byo kwizihiza imyaka 20 iki kigo kimaze gitanga serivisi zitumanaho mu Rwanda biteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2018 wose, ahazakorwa ibikorwa bitandukanye bizahuriza hamwe abakozi, umuryango nyarwanda, abanyamigabane n’abakiliya.

Mu gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwishimira ibyagezweho muri iyi myaka 20, MTN Rwanda yanagabanyije ibiciro byo kohereza amafaranga kuri Mobile Money, igikorwa kizarushaho gutanga umusanzu muri gahunda ya guverinoma yo kugera ku bukungu budashingiye ku guhererakanya amafaranga mu ntoki.

Uretse kuba kuri ubu umuntu ashobora koherereza mugenzi we amafaranga ari munsi ya 100, MTN yanazanye MoMoPay, uburyo bworohereza abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe Mobile Money kandi ntihagire ikiguzi batanga.

Nk’uko isanzwe inabigenza buri mwaka, 1% by’inyungu iba yabonye ikoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuvuzi, uburezi, kwihangira imirimo n’ibindi bikorwa ifatanyamo na Guverinoma y’u Rwanda.

MTN Rwanda yanatangije gahunda y’iminsi 21 yitwa Y’ello Care, aho muri uyu mwaka izibanda ku kongerera urubyiruko ubushobozi ndetse n’ikoranabuhanga.

Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza