MTN yatangije urubuga rwo kwamamaza rutabangamiye abafatabuguzi bayo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Digitata cyo muri Ile Maurice, yatangije urubuga ruzajya runyuzwamo ubutumwa bwamamaza bugenewe icyiciro cy’abantu bihariye, ndetse bagahabwa amahirwe yo guhitamo ubwo bifuza kwakira n’ubwo badashaka.

Ubu buryo bwiswe ‘MeMe Platform’, bwatangijywe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2017, buha abafite ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa serivisi, umwanya wo kubisobanurira abo bigenewe binyuze mu kuboherereza ubutumwa kuri telefoni.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Digitata, Henk Swanepoel, yavuze ko MeMe ari uburyo bwo kugeza ubutumwa bwamamaza ku bantu bugenewe, mu gihe gikwiye n’iyo baba bari ahantu bigoye kugera.

Ati “Twoherereza ubutumwa ku bantu bari mu gice runaka, tukababaza niba bifuza kumenya byinshi ku gicuruzwa cyangwa serivisi dutanga. Bikorwa kuri telefoni iyo ariyo yose, kandi uwakira ubutumwa nta kiguzi asabwa.”

Yakomeje avuga ko bifashishije amakuru runaka bazajya bahabwa n’utunze telefoni, bazabamenya uwo ubutumwa bugenewe.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri MTN Rwanda, Gaspard Bayigane, yavuze ko aho ubu buryo bwo kwamamaza butandukaniye n’ubwari busanzwe bwohererezwa abakiliya, ari uko buza igihe uhamagaye cyangwa umaze kwitaba telefoni ndetse ukaba ushobora guhitamo ubwo wakira.

Ati “Abakiliya bazajya babona ubutumwa bwamamaza ni ababihisemo, niba udashaka kubona ubutumwa bujyanye n’ikintu runaka uzajya ukanda *827# uhitemo kutabona ubwo butumwa. Ni uburyo tuzanye kugira ngo abakiliya bajye babona ubutumwa bishimiye kandi bashaka kubona. Bizatuma abamamaza ibikorwa byabo bakanguka ndetse batangire gukoresha uburyo bugezweho butuma bagera ku bakiliya benshi mu gihe gito.”

Mu mpera z’umwaka ushize, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gukuraho ibyapa byamamaza ku muhanda, usaba ba nyirabyo gushyiraho uburyo bugezweho buzatuma isuku yawo ikomeza kunozwa n’umutekano ukabungwabungwa.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amabwiriza y’inama Njyanama y’umujyi wa Kigali N° 01/09 yo kuwa 15/09/2016 avugurura amabwiriza y’inama njyanama N° 05/12 yo kuwa 28/10/2012 agenga uburyo bwo kwamamaza yasohotse mu igazeti ya leta yo kuwa 17 Ukwakira 2016.

Iyi serivisi ya ‘MeMe’, yamuritswe ku mugaragaro ni kimwe mu bisubizo biganisha ku kwimakaza iyamamaza bikorwa rigezweho, ishobora gukoreshwa n’inzego zitandukanye zaba iza leta cyangwa abikorera, bakamenyekanisha ibikorwa na serivisi zabo.

Buri wese wifuza kwamamaza binyuze muri ubu buryo azajya agura umubare w’ubutumwa bugufi bitewe n’amafaranga afite n’icyo yifuza.

Amafoto: Mugwiza Olivier
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza