MTN yatangije gahunda ya “Birangize na Momo” yo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije gahunda yise “Birangize na MoMo”, igamije gufasha Guverinoma y’u Rwanda kwihutisha gahunda yo kutagendana amafaranga umuntu agiye kwishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi.

“Birangize na Momo” igaragaza neza uruhare MTN ifite muri gahunda y’igihugu igamije guteza imbere ubukungu budashingiye ku mafaranga afatika, bukaba ari bwo bwizewe kandi butanga umutekano.

Umuyobozi wa MTN ushinzwe Iyamamazabikorwa, Richard Acheampong, yavuze ko hashyizweho uburyo bushya butanga umutekano ku mafaranga kandi bufasha abantu kutagendana amafaranga.

Yagize ati “Tumaze iminsi dusuzuma uburyo hamwe na MTN Mobile Money, ubuzima bw’abantu bworoshye ndetse bukanaryoha kurushaho. Uyu munsi Sim Card ntigikoreshwa mu guhamagara no kwitaba gusa, ahubwo ushobora kuyikoreraho serivisi zose zikenera amafaranga, igihe cyose aho ari ho hose ukoresheje telefoni yawe.”

Iyi gahunda yatangijwe ifasha abakiliya kwishyura serivisi nyinshi zirimo amazi, ibicuruzwa, kugura umuriro w’amashanyarazi, kugurira muri telefoni ikarita yo guhamagaza, kwishyura amafaranga yo guparika imodoka, kwishyura imisoro, n’ibindi byinshi. Inyinshi muri izo serivisi kandi zitangirwa ubuntu ku biyandikishije muri Mobile Money.

Yakomeje agira ati “Tuzi uburyo MTN Mobile Money igira uruhare mu guhindura ubuzima bwacu. Kubera ukuntu serivisi nyinshi zikorerwa kuri Mobile Money, ni ingenzi kuri twe gukomeza gushyiraho uburyo bufasha abakiliya gukomeza kugezwaho iby’agaciro.”

Ubu buryo bushya kandi buzafasha abantu kohereza no kwakira amafaranga bakabikora aho bari hose n’igihe cyose.

Muri ubu bukangurambaga MTN yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo abakizamuka Ntwali Benjamin, Banamwana Paulin na Sano Shengero Aline mu rwego rwo kuzamukana imbaraga mu muziki bakora.

MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, itanga serivisi zitandukanye zirimo izijyanye no korohereza abakiliya bayo guhamagarana nka MTN Irekure; yimakaje uburyo bufasha abantu kwishyura amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga mu bizwi nka Tap&Pay ndetse no kuzigama no gusaba inguzanyo binyuze muri serivisi ya MoKash.

Kugeza ubu, kugura umuriro, kwishyura amazi, kugura ifatabuguzi rya televiziyo, kwishyura parking, gutega moto, kugurira muri telefoni ikarita yo guhamagara, kwishyura imisoro, kubikuza no kohererezanya amafaranga, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi byose bikorwa nta kiguzi umukiliya aciwe na MTN Mobile Money. Ushaka kwinjira muri iyi serivisi akanda *182# agakurikiza amabwiriza.

Abakiliya ba MTN bashobora gutega moto za Yegomoto badaciririkanye n'umumotari amafaranga cyangwa ngo bayamwishyure mu ntoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza