MTN Rwanda yinjije miliyari 90 Frw mu mwaka wa 2017

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yatangaje ko yinjije amafaranga y’u Rwanda miliyari 90 mu mwaka wa 2017, yazamutseho 10% ku yo yinjije mu 2016.

Iyi sosiyete y’itumanaho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, igaragaza ibyo yagezeho muri uyu mwaka n’ibyo iteganya kugeraho mu utaha.

MTN yatangaje ko mu 2017 yavuze ko amafaranga yinjije yiyongereyeho hafi 10 % ugereranyije n’ayari yinjiye umwaka ushize mu gihe nk’iki.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yagaragaje ko yishimira iyo ntambwe bagenda batera.

Yagize ati “Twishimiye cyane ibyo twagezeho muri rusange. Iyo urebye ayo twari twinjije muri 2016, uyu mwaka byariyongereye, kandi urebye ayo twagiye twinjiza muri buri gihembwe yagiye azamuka ku kigero kirenze 10 %, rwose turabyishimiye.”

Hofker yavuze ko muri uyu mwaka MTN yabonye abakiliya benshi bakoresha serivisi zayo zitandukanye, akaba ari nayo mpamvu bifuza gushora amafaranga menshi mu bikorwa bya 2018.

Ati “Abalikiya bari gukoresha serivisi zacu cyane kurusha mbere, bari kwishimira cyane serivisi zacu. Barahamagara, bakoresha internet, barakoresha Mobile Money kandi natwe tugerageza kubibaha. Mu myaka ine ishize twazamutse hejuru ya 8 % ku mafaranga twinjiza, byumvikane ko turi no kubona inyungu kandi iyo nyungu tuzongera tuyishore mu kwagura imiyoboro yacu.”

Mu mwaka wa 2017 MTN yashoye miliyoni 17 z’amadolari, ikaba iteganya gushora miliyoni 20 z’amadolari muri 2018.

Mu byo iyi sosiyete ishaka kugeraho umwaka utaha, harimo gusimbuza imiyoboro yayo yose yari ishaje, gukwirakwiza internet ya 3G mu gihugu hose kandi yihuta, kongerera ubushobozi imiyoboro yo guhamagara n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri MTN Rwanda, Mohamed Kiwan, yavuze ko bashaka ivugurura ridasanzwe umwaka utaha.

Yagize ati “Ni ivugurura ridasanzwe ry’imiyoboro yacu rigamije kudukura ku ntambwe imwe ritugeza ku yindi, haba mu bunararibonye, haba mu bushobozi ndetse na serivisi.”

MTN yatangiye kwishyura ihazabu yaciwe na RURA

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyaciye MTN ihazabu ya miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’amanyarwanda ((7,030,000,000 Frw) kubera kutubahiriza amabwiriza ubwo yimuriraga serivisi zayo z’ikoranabuhanga mu mahanga kandi yarabibujijwe.

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN , Gaspard Bayigane, yavuze ko batangiye kwishyura, bakaba bizeye ko ukwezi k’Ukuboza kuzashira barangije.

Bayigane yavuze ko nta kibazo byateje kuri serivisi zihabwa abakiliya kuko amafaranga yakoreshejwe yishyurwa yakuwe ku nyungu zahabwaga abanyamigabane bayo.

Ati “Twatangiye kwishyura, amafaranga ya nyuma azishyurwa mu Ukuboza uyu mwaka , bisobanuye ko bitagize icyo bihungabanya ku bushobozi bwacu bwo gukora ahubwo icyo twakoze twagabanyije inyungu ku migabane twahaga abanyamigabane bacu.”

MTN Rwanda ifite abakiliya bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 600, ibasha kugeza imiyoboro yayo yo guhamagara mu bice hafi ya byose by’igihugu ; Ifite ubushobozi bwo kugeza internet ya 2G mu gihugu ku kigero gisaga 85 %, umwaka utaha ahari 2G hose ishaka ko haba hageze 3G.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri MTN Rwanda, Mohamed Kiwan
Ushinzwe itumanaho muri MTN, Teta Mpyisi
Abayobozi ba MTN bishimiye ibyo bagezeho mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza