00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yihanangirije abongeje ibiciro kuri MoMo Pay, inateguza uburyo bushya bw’inguzanyo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa MTN Mobile Money Ltd bwihanangirije abacuruzi basaba abakiliya bagiye kubishyura binyuze mu ikoranabuhanga rya MoMo Pay cyangwa Mobile Money, kurenzaho amafaranga yo gukata.

Tariki ya 1 Nzeri 2021, ni bwo abakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurwa, MoMo Pay batangiye gucibwa amafaranga angana na 0,5 % y’ayo bakiriye.

Abakoresha ubu buryo biganjemo abomatari, abacuruzi n’abandi bakenerwa kwishyuza batangiye gusabwa iki kiguzi ku mafaranga bakiriye ari hejuru ya 4000 Frw.

Bamwe muri aba, bahise batangira gusaba abakiliya babo kujya bagira amafaranga barenzaho mu gihe bishyuye muri ubu buryo, kabone n’iyo yaba yishyuye amafaranga ari munsi y’igiciro gisaba iki kiguzi.

Mu nama yahuje MTN Mobile Money Ltd n’abakiliya bayo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021, basobanuriwe icyatumye iki giciro kigarukaho n’indi mishinga iri muri iyi serivisi. MTN yavuze ko ibyakozwe bigamije kurengera inyungu z’abakiliya bayo.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko babangamiwe n’abacuruzi babasaba kugira amafaranga barenzaho mu gihe hari icyo bagiye kwishyura bakoresheje MoMo Pay.

Ubuyobozi bwa MTN bwababwiye ko nta we ukwiye gusabwa kongera amafaranga ku yo agiye kwishyura kuko amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR n’ Urwego Ngenzuramikorere, RURA ateganya ko umucuruzi ari we ugomba gucibwa ikiguzi cya 0.5%.

Muri iyi nama kandi hatangajwe ko hagiye gutangira gahunda izafasha abacuruzi bakoresha MOMO Pay gusaba inguzanyo ku mabanki batavuye aho bari.

Umukozi muri MTN Mobile Money Ltd, Kajeneri Christian, yagize ati “Bitewe n’igihe umaze ukoresha MoMo Pay birashoboka ko mu minsi iri imbere ushobora kuziguriza amafaranga wishyura mu byiciro bitandukanye.”

“Ushobora kwiguriza mu ijoro rimwe washiriwe ugomba kurangura cyangwa mu munsi irindwi, iminsi 30, amezi atandatu n’umwaka kandi ari ibintu bitagusaba kujya kuri banki, ari ibintu wakora aho uri hose kuri telefoni yawe.”

Yakomeje avuga ko abacuruzi bazajya bahabwa amafaranga bitewe n’uko bakoresha MoMo Pay. Umuntu ashobora kubona kuva ku bihumbi 30 kugeza kuri miliyoni 50 Frw, akazayishyura ku nyungu iri hasi.

Izindi serivisi zizongerwamo ni ukubasha kwishyura ifatabuguzi iryo ariryo ryose ukoresheje MOMO Pay ndetse no gushyiraho uburyo abacuruzi bafite kode zitandukanye bazajya babasha kureba amafaranga bafiteho.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yavuze ko izi mpinduka zose zikorwa kugira ngo bashakire icyateza imbere abakiliya babo.

Yagize ati “Buriya iyo Mobile Money Rwanda yicaye igashaka gukora serivisi iyo ariyo yose aba ari ikibazo dushaka gukemura, haba hari ikintu tubona kibangamiye abakiliya bacu twumva ko nkatwe tuba tureba dushobora gukemura ngo bakomeze batere imbere.”

Abakoresha serivisi za MoMo Pay bakomeje kugenda biyongera. Muri Mata 2020 habarurwaga abacuruzi bakoresha izo serivisi 3.000 gusa. Ubu bageze ku bantu basaga 50.000 mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1,3.

Abacuruzi bishyuzwa amafaranga menshi kuri Momo Pay bihanangirijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .