MTN Rwanda yatangiye guha inyungu abakiliya bakoresha Mobile Money

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2019 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yatangiye gutanga inyungu ku bakiliya bayo miliyoni 2.7 bakoresha uburyo bwo kubitsa no kohererezanya amafaranga buzwi nka Mobile Money.

Inyungu MTN Rwanda yatangiye gutanga ni iz’igihembwe cya mbere cya 2019, ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza muri Werurwe.

Gutanga inyungu biri mu murongo w’amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu agenga ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Money).

Iyi nyungu izajya ibarwa hashingiwe ku mpuzandengo y’amafaranga umukiliya yari afite mu mpera za buri kwezi, inyungu itangwe nyuma ya buri gihembwe, ni ukuvuga buri mezi atatu hakurIkijwe uko umukiliya yagiye akoresha sErivisi za Mobile Money zirimo kwishyura, kohereza, kwakira amafaranga n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muriMTN Rwanda, Chantal Kagame yagize ati “MTN iharanira ko abakiliya babona inyungu yo gukoresha serivisi za Mobile Money. Mu gihe tugana mu ikoranabuhanga ritarimo guhanahana amafaranga mu ntoki, turashishikariza abakiliya bacu kubika amafaranga yabo kuri konti zabo za Mobile Money kugira ngo babone inyungu.”

Kagame yavuze ko MTN izakomeza kuba ku isonga mu guharanira iterambere ry’uburyo bwo kwishyurana bukoreshejwe ikoranabuhanga .

Ati “Serivisi za MTN Mobile Money zazamuye imibereho myiza y’abakiliya bacu binateza imbere urwego rw’imari mu Rwanda. Itangizwa ry’ubu buryo biswe ‘Mobile Money Cash Back’ rizongerera icyizere serivisi za Mobile n’amafaranga abitswe muri za banki yiyongere.”

Yakomeje ashishikariza abanyarwanda kujya buri gihe bahererekanya amafaranga bakoresheje Mobile Money nk’uburyo bwizewe kandi bwihuta.

Mu gushyigikirav gahunda ya Leta yo guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu ihererekanyamafaranga no kwishyura, MTN Rwanda yagiye ishyiraho serivisi zitandukanye zigamije kugabanya uburyo bwo guherrekanya amafaranga mu ntoki.

Ubwo buryo burimo nka Momo Pay ikoreshwa n’abacuruzi, uburyo bwo gushyira amafaranga ku makarita y’ingendo z’imodoka buzwi nka Tap & Go, guhererekanya amafaranga uyavana kuri konti za banki uyashyira kuri telefone cyangwa uyavana kuri konti imwe uyashyira ku yindi, kwishyura serivisi za Leta, kwishyura umuriro, kohereza amafaranga hanze y’igihugu n’ibindi.

MTN Rwanda yatangiye guha inyungu abakiliya bakoresha Mobile Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza