MTN Rwanda yagabanyije ibiciro bya internet ku kigero cya 80%

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya internet kuri telefoni bikava ku mafaranga y’u Rwanda 56 kuri 1 MB bikajya ku 10 Frw/MB guhera kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2017.

Ibiciro byagabanutse ni iby’igihe umuntu akoresha internet kuri telefoni ataguze ipaki yayo. Amapaki ya internet kuri mudasobwa na telefoni yo yagumanye ibiciro yari asanganwe.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko kugabanya ibyo biciro byatumye iyi sosiyete ari yo igira ibiciro biri hasi ugereranyije n’izindi zikorera mu Rwanda.

Yasobanuye ko ari imwe muri gahunda zo kudabagiza abakiriya MTN iri gushyira mu bikorwa nyuma ya MTN Irekure ituma bahamagara igihe kinini ku mafaranga make.

Yagize ati “Tugabanyije ibiciro kugira ngo abakiliya badakomeza gutungurwa nk’igihe ipaki ya internet baguze ishize cyangwa irangiye batabizi, bajyaga kuri internet amafaranga bari bafite agahita ashiramo. Izi ngamba twashyizeho ziratuma abakiliya badatakaza amafaranga.”

MTN yijeje abakiliya ko uretse gushyira igiciro kuri 10 Frw/Mb abazakoresha internet yabo kuri telefoni bazajya banyurwa n’uko yihuta.

Iyi sosiyete yageze bwa mbere mu Rwanda mu 1998, ikaba ari nayo ifite abakiriya benshi, isanganwe gahunda zorohereza abakiliya nka MTN Irekure n’izindi serivisi nka Mobile Money, Tap&Pay na MoKash.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza