Moto ya kane mu zitangwa muri gahunda ya ‘Tunga’ ya Airtel yashyikirijwe nyirayo

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Karere ka Ngoma, witwa Twiringiyimana Jean d’Amour watsinze muri gahunda ya Airtel Rwanda yiswe ‘Tunga’, yashyikirijwe moto yatsindiye kuri uyu wa Kane.

Uyu musore w’imyaka 30 w’umuhinzi, avuga ko yatangiye kugerageza amahirwe ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma yo kumva ko Munyabugingo Dieudonné na we ukomoka muri Ngoma yayitsindiye, none amahirwe yamusekeye.

Twiringiyimana washyikirijwe moto nshya ifite ibyangombwa byose n’ubwishingizi bw’amezi atatu, yavuze ko kugira ngo atsinde byamutwaye amafaranga ibihumbi 130 atsindira ku manota agera kuri miliyoni 14.

Twiringiyimana yashimye Airtel avuga ko iyi moto izamufasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi asanzwe akora, anashishikariza abandi kudacika intege.

Yagize ati “Nzayiha umumotari ayishyire mu muhanda amafaranga avuyemo nyakoreshe mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nkora, ikindi ndashishikariza abandi bose bakoresha Airtel kugerageza amahirwe.”

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, Liliane Munganyinka, yavuze ko muri moto enye zimaze gutangwa, abanyamahirwe batatu bose baturuka mu Karere ka Ngoma kandi ko ari amahirwe nta kimenyane kirimo.

Moto Airtel itanga iba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri harimo ibyangombwa byose ndetse n’ubwishingizi bw’amezi atatu.

Kuri ubu muri moto 12 hamaze gutangwa enye mu byumweru bine kuva ubu bukangurambaga butangiye, hakaba hakiri amahirwe yo gutsindira moto umunani zisigaye ndetse n’igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Toyota Avanza’.

Icyo umukiliya asabwa ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

Twiringiyimana amaze gushyikirizwa moto ye
Moto Twiringiyimana yatsindiye ni iya kane muri 12 Airtel izatanga
Moto zizatangwa hamwe n'igihembo nyamukuru cy'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza