00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Habyarimana yasobanuye intandaro y’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yagaragaje icyorezo cya COVID-19 n’izamuka ry’igiciro cy’ubwikorezi nk’intandaro yo kwiyongera kw’ibicuruzwa bitandukanye ku isoko ry’u Rwanda.

Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara izamuka ry’ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, ifarini n’amasabune. Urugero nk’amavuta y’igihwagari litiro yavuye kuri 1800 Frw igera kuri 3000 Frw, umuti w’isabune uva kuri 500 Frw ugera kuri 700 Frw, umugati uva kuri 500 Frw ugera kuri 600 Frw naho impapuro z’isuku (cotex) zavuye kuri 800 Frw zigera kuri 1000 Frw.

Mu kiganiro Minisitiri Habyarimana yagiranye na RBA ku wa 23 Gicurasi 2021 yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ni byo ibiciro byarazamutse ifarini, amavuta, isukari, amasabune ndetse n’impapuro z’isuku ariko urebye usanga impamvu nyinshi zituruka ku ngaruka za COVID-19. Ibiciro ku isoko mpuzamahanga byarazamutse, tuvuge nk’ingano zivamo ifarini toni imwe yaguraga 230$ ariko ubu iyo toni iragura 328$.”

“Ni nako byagenze ku bikoresho abantu bakoresha kugira ngo bakore amasabune, aho ubona rwose ibiciro bisa nk’ibyikubye kabiri mbere umuntu yakoreshaga 360$ kugira ngo abashe kubitumiza bikaba bigeze kuri 800$. Ibyo ni ibituma kuri uyu munsi tubona ko harimo impinduka mu biciro mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko indi mpamvu yatumye ibiciro bizamuka ari ubwikorezi bw’ibicuruzwa bitandukanye.

Ati “Usanga indi mpamvu ari ibijyanye n’ubwikorezi, benshi babasha kubibona nk’aho utumiza ibintu ugasanga biratinze cyangwa se ntunizeye ko amatariki baguhaye aribwo bizaza.”

Minisitiri Habyarimana yagaragaje ko hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo, ibiciro bikongera kugabanuka.

Ati “Ubu hari icyizere, usanga mu byo twagerageje gukora harimo guhuza abikorezi n’abatumiza ibintu mu mahanga kugira ngo bashake nk’amasoko yabasha kubonekaho nk’izo ngano. Ikindi nk’uruganda dufite rukora impapuro z’isuku rwari rufite abakozi bake bagakora amakarito 300 ku munsi ariko ubu hashize ibyumweru bike bashoboye kuzamura bagera ku makarito 408 ku munsi ukabona ko byatuma haba ubwiyongere bw’ibikoresho.”

Yavuze ko mu zindi ngamba Leta y’u Rwanda yafashe harimo kwigomwa amafaranga yakuraga mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Ati “Ariko ikindi twavuga nk’uko byavuzwe Leta yahisemo kwigomwa ku bijyanye n’ibiciro bya mazutu kugira ngo ndetse n’ibyo bicuruzwa byabonetse bibashe gushyikirizwa abacuruzi hirya no hino mu gihugu bidahungabanyijwe n’igiciro cya lisansi cyangwa icya mazutu.”

“Ku byerekeranye n’amavuta hari menshi twatumizaga mu Misiri ariko nabwo twahisemo nka Leta kuba hari imisoro twaba dusubitse kugira ngo bihe umwanya abacuruzi wo gushaka andi masoko hirya no hino kandi bitume natwe inganda dufite mu gihugu zibasha kwiyegeranya.”

Uretse ibi ngo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho itsinda ry’abantu bagenda bagenzura ku masoko yo hirya no hino mu gihugu kugira ngo barebe niba nta bacuruzi bitwaza ibi bagashyiraho ibiciro bihanitse.

Leta y’u Rwanda itangaza ko yigomwe miliyari 29.3 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bidateza izamuka ry’ibiciro.

Lisansi na mazutu ku isoko mpuzamahanga byazamutseho 17%, ibyo bikaba byari gutuma mu Rwanda ibyo biciro bizamukaho 7%.

Nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’isi byazamutseho 17%, ababitumiza babizana mu Rwanda nabo bavuga ko bigomwe 10% by’inyungu babonaga kuri buri litiro.

Ku mwaka leta yo ivuga ko yigomwa amafaranga agera kuri miliyari 29.3 Frw kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazamuka cyane ku buryo ihindagurika ry’ibiciro muri Werurwe na Mata byagumye kuri 1.4%, mu gihe intego ari uko uyu mwaka uzarangira ihindagurika ry’ibiciro rigeze kuri 3.5%.

Iyo leta ndetse n’abacuruzi batigomwa, igiciro cya lisansi cyari kuva ku mafaranga y’u Rwanda 1088 kikagera ku 1161 naho mazutu yari kuva ku 1054 ikagera ku mafaranga 1090.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yagaragaje icyorezo cya COVID-19 n’izamuka ry’igiciro cy’ubwikorezi nk’itandaro yo kwiyongera kw’ibicuruzwa bitandukanye ku isoko ry’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .