Minicom yasabye amashuri kongera ibirayi ateka mu gushakira isoko abahinzi bejeje byinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri biri mu turere twa Nyabihu na Rubavu kongera ibirayi mu mafunguro y’abanyeshuri mu gufasha abahinzi kubona aho bajyana ibyo bejeje ku bwinshi.

Munyeshyaka yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri utu turere, kuva kuwa 25-27 Mutarama 2018, agirana ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi bose, kuva ku muhinzi, umucuruzi, kugeza ku muguzi wabyo wa nyuma.

Abahinzi b’ibirayi bashimiye Leta uburyo itahwemye kubashyigikira, bakeza bitandukanye n’uko byajyaga bigenda ariko basaba ko banafashwa kubona isoko kugira ngo umusaruro udapfa ubusa.

Banagaragaje ikibazo cy’abamamyi bakomeje gukaza umurego mu kwangiza ubucuruzi bw’ibirayi, aho usanga bahenda umuhinzi.

Kuri ibi bibazo Minisitiri Munyeshyaka yasabye abahinzi gukorana n’inzego z’ibanze, bagatangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kwirinda ubumamyi, bukomeza gusubiza umuhinzi inyuma.

Yanagarutse ku bijyanye n’umusaruro mwinshi uruta isoko, avuga ko Leta igiye gukora ubuvugizi bwose abahinzi bazakenera kugira ngo babashe kugurisha ibirayi bejeje.

Aha ni na ho yahereye asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ko mu mafunguro bahahira abanyeshuri hakwiyongeramo n’ibirayi, dore ko na bo hari abagaragaje ko batabitekaga.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi yanasezeranyije abahinzi kugirana ibiganiro n’uruganda rutunganya ibirayi ruherereye mu Karere ka Nyabihu kugira ngo harebwe uburyo ingano y’ibyo rugura yiyongera.

Umusaruro w'ibirayi wabaye mwinshi muri Nyabihu na Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza