Minagri yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Nzeri 2016 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje kugaragaza impungnge baterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ndetse ngo hari n’abatakibirya muri iki gihe atari uko babyanze, ahubwo kubera ko bihenze.

Rubavu ni kamwe mu turere tuzwiho guhinga ibirayi, ariko kuri ubu mu duce dutandukanye ikiro cyabyo kiragura amafaranga 300, kivuye kuri 200 cyariho mu ntangiriro z’umwaka.

Mu Mujyi wa Musanze kiragura hagati ya 260 na 300, mu mezi atatu ashize cyari hagati ya 180 na 240.

I Huye ikiro cy’ibirayi ahitwa i Tumba, kiragura 350,mu gihe mu mezi atatu cyaguraga 240 kigenda cyurira umunsi ku munsi.

I Rusizi mu isoko rya Kamambe ni 350, ariko mu duce tumwe ni 380 kandi mu mezi abiri ashize cyari hagati ya 280 na 300.

I Nyaruguru aheraga ibirayi mu misozi iri hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ikiro cy’ibirayi kiragura hagati ya 220 na 250, mu gihe nko mu isoko rya Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba kiri kugura 350.

Mu Mujyi wa Kigali nk’i Nyamirambo hamwe na hamwe ni 330, mu Gitega kiragura 340, ku Gisozi ni 300.

Umwe mu baturage batuye i Nyamirambo,yatangarije IGIHE ko hashize amezi abiri adakoza ibirayi mu kanwa kandi ari byo yakundaga kurya.

Yagize ati “Ibirayi birahenze cyane bisigaye ari iby’abifite kuko ibiciro byabyo birazumuka umunsi ku munsi. Bituma twibaza impamvu zabyo. Ubu nsigaye nirira umuceri gusa ni wo ugerageza kugura make.”

Mwangange Jeanne utuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu aherutse gutangariza IGIHE ati “Ubu kurya ibirayi bisigaye bimeze nko kurya inyama kuko ni imbonekarimwe, ibaze kuba n’abacuruzi bo hasi basigaye batinya kubirangura umuturage w’ubushobozi buke we urumva byagenda gute?

Ibura ry’imbuto, imyuzure yabaye mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu mu bihembwe bishize cyane cyane uduhingwamo ibirayi mu Majyaruguru n’u Burengerazuba, kohereza umusaruro wabonetse mu bindi bihugu, abantu bashobora kubika umusaruro bakawuzana ari uko ibiribwa bihenze, ni zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro by’ibirayi bizamuka ku gipimo cyo hejuru ku masoko yo hirya no hino mu gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira kuri uyu wa Kane ubwo yari abajijwe impamvu zaba zaratumye ibirayi bibura ku isoko.

Yagize ati “Ibi byose iyo ubihurije hamwe usanga umusaruro utarabaye mwiza nk’uko twawifuzaga, ariko n’ingamba zirahari zaba iz’igihe gito n’igihe kirekire kandi turizera ko bizongera gusubira ku murungo ari nako dukomeza guhangana n’ihindagurika ry’ibihe hakorwa amatarasi n’ubundi buryo bwo gufata ubutaka kugira ngo amazi adakomeza kwangiza umusaruro.”

Hari abahinzi b’ibirayi kimwe n’ababigurisha baherutse kubwira IGIHE ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ngorane zagaragaye mu ihinga ry’ibirayi bigatuma n’umusaruro uba muke noneho n’ubonetse ugahenda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minagri ushinzwe ubuhinzi,Tony Nsanganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza