00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 60 Frw zashowe mu gushyiraho isoko rya mwarimu mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Abarimu bo mu Karere ka Rwamagana no mu duce tumwe two mu Mujyi wa Kigali, barishimira iguriro ryihariye bashyiriweho rizwi nka Teacher’shop kuko ribafasha guhaha ibyo bakeneye ku giciro gito.

Aya maguriro yubatswe hirya no hino muri Rwamagana na Kigali yatangijwe na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda, bagamije kurushaho kunoza imibereho myiza y’abarimu.

Iri guriro ryihariye ry’abarimu ririmo ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye bivanzemo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Abarimu barihahiramo babwiye Radio Rwanda ko ryaje ari igisubizo kuko ribahera ku giciro cyo hasi ugereranyije no mu yandi maduka kandi n’udafite amafaranga agahabwa ideni akazishyura yahembwe.

Umwe muri aba barimu yagize ati “Icyo ritumariye ni uko baduha ibyo kurya bakaduha n’ibikoresho bitandukanye byo mu rugo hanyuma tukaba tubayeho muri icyo gihe , umushahara wazaza tukagenda twishyura buhoro buhoro.”

“Ikindi tugura ku giciro cyo hasi, ibiciro byo mu masoko asanzwe bitandukanye n’ibiciro bya hano kuko ibiciro bya hano biri hasi cyane.”

Undi mwarimu yunzemo ati “N’iyo uje guhaha hari uburyo badufashamo udafite amafaranga bagushyira mu buryo bw’inguzanyo ku buryo iyo uhembwe amafaranga urayishyura nta kibazo. Byaje ari igisubizo cyane kuko iyo ukurikije ubuzima bwa mwarimu n’ubuzima bwo ku isoko, usanga bihabanye cyane.”

Nko mu yandi masoko, ikilo cy’isukari kigura amafaranga ari hagati ya 1100 na 1200 mu gihe mu isoko rya mwarimu kigurishwa 950 Frw.

Umuyobozi mukuru w’Iguriro ry’Abarimu, Muhayimana Joël, yavuze ko inganda zo mu Rwanda zibaha ibicuruzwa ku giciro cyo hasi, ariyo mpamvu abarimu babibona bitabahenze.

Ati “Tujya gutangira uyu mushinga twahuye na Minisiteri y’Uburezi inshuro nyinshi tubabwira umushinga dufite barawushima baranawukunda ariko batubwira gukorana n’uturere kuko abarimu ariho babarizwa bati ariko mujye muduha na raporo y’aho mugejeje.”

Yavuze ko bagerageza gukorana n’inganda zo mu Rwanda ku buryo abarimu bagurishwa ibicuruzwa byose baba bagabanyijeho nibura 10 %.

Nubwo bamaze gutangiza iri guriro mu turere duke, yavuze ko bateganya kurigeza mu tundi duce hafi y’abarimu.

Iriguriro ryihariye rya mwarimu ryatangiye muri Mutarama 2021, ubu rimaze gufungura amashami atanu arimo iriri i Rugende muri Rwamagana, Ntunga, Karenge na Rwamagana ndetse n’iryo mu Karere ka Burera ritaratangira gukora.

Abarimu bishimiye iri guriro ryabo ngo kuko ribahera ibicuruzwa ku giciro kiri hasi
Haba harimo ibiribwa bitandukanye
Hamwe mu haboneka iguriro ridasanzwe ry'abarimu mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .