00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yigomwe amahooro ngo ibiciro bya peteroli bitiyongera

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro(RURA), rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuba uko biri ku isoko ry’u Rwanda muri Gicurasi na Kamena, nubwo bwose ibyo ku isoko mpuzamahanga byiyongereyeho 17%.

Leta yemeye guhara amahooro y’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro bitazamuka.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, yavuze ko izo mpinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga zari gutuma ibiciro byo ku ry’u Rwanda byiyongeraho 7%.

Itangazo riragira riti “Nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongeyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, bikaba byari gutuma ku isoko ryo mu Rwanda byiyongeraho 7%; Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu mezi ya Gicurasi na Kamena biguma uko byari bisanzwe.”

RURA yategetse ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga 1.088 Frw kuri litiro, naho icya mazutu ntikirenge 1.054 Frw kuri litiro.

Hasobanuwe ko icyemezo cyo kugumisha ibiciro uko biri cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ryakomeje riti “Leta yemeye kwigomwa ayo amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.”

Ibiciro byagumishijweho byari byarashyizweho ku wa 5 Werurwe 2021. Icyo gihe byari byiyongereyeho 10% ku isoko ry’u Rwanda, kuko igiciro cya lisansi cyari cyiyongereyo 30% ku isoko mpuzamahanga, mu gihe icya mazutu cyo cyari cyiyongereyeho 26%.

RURA yategetse ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli biguma uko byari biri muri aya mezi ya Gicurasi na Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .