Leta igiye kwishyura abambuwe n’ibigo by’imari iciriritse byahombye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 Kanama 2016 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwishyura 75% by’imitungo abanyarwanda batandukanye bari barabikije mu bigo by’imari, ariko bikaza guhomba ku buryo bari batarasubizwa amafaranga babikijemo.

Rwangombwa yavuze ko ibigo byahombye cyane mu 2006, abari barabibikijemo amafaranga bakishyurwa 50, ariko ibigo byahombye nyuma birimo za ICT na COJAD nta kintu bahawe.

Ubwo yatangazaga uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, yavuze ko amafaranga azishyurwa aba bantu yamaze gushyirwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2016/2017 kandi ba nyirayo bazishyurwa bitarenze amezi abiri ari imbere.

Ati “Hari itegeko ryagiyeho rifasha abantu bashyize amafaranga mu kigo cy’imari kigahomba. Ariko icyo kigega ni amafaranga make cyane ya ba bandi bafite n’ubumenyi buke mu kumenya ingorane ziba mu gushyira amafaranga muri ibyo bigo. Icyo kigega nigitangira gukora ni amafaranga make atarenze 500 000 Frw ku muntu, uramutse ubikije amafaranga mu kigo cy’imari kigahomba.”

Rwangombwa yavuze ko mu kubara gutyo basanze baba bishyuye hafi 85% by’ababikije mu bigo by’imari.

Ati “Ntibivuze ko wa wundi wabikije miliyoni zingahe azabona amafaranga ye. Kuko hari ibigo by’imari byinshi bihomba. Nawe kubo ubitsamo ugomba kugira uruhare mu guhitamo ikigo cy’imari ukorana na cyo. Wenda hamwe biragoye kuko hari abantu batuye ahantu haba ikigo cy’imari kimwe gusa, nta handi afite yabitsa, ariko tuvuga ko na we iyo ufashe icyemezo mu kubitsa mu kigo cy’imari, ugomba kugiramo uruhare haramutse habayemo ikibazo mukamenya ko hari icyo ushobora gutakaza.”

“Twari twaganiriye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi, leta ifata icyemezo ko igiye gushakisha amafaranga ifasha abo bantu bose kwishyurwa 75% by’amafaranga yose bari barabikije mu bigo by’imari, 25% yo ni uruhare rwabo babikije muri ibyo bigo. Ni amafaranga agomba kuva mu ngengo y’imari kandi uyu mwaka yashyizwemo, turahamya ko mu kwezi kwa cyenda bitarenze ukwa cumi, abo bari barahombye mbere bishyuwe 50% bazongerwaho 25%, abatarahawe na gato bahabwe 75%, iyo dosiye ifungwe.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bitabiriye umuhango wo kumurika uko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze mu mezi atandatu ya mbere ya 2016
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Emmanuel Hategeka aganira na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu, Dr. Monique Nsanzabaganwa

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza