00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koroherezwa kwishyura no gufashwa kubona ibyangombwa; inyungu zigera ku waguze ikibanza na KTN Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Kamena 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete nyarwanda ihuza abaguzi n’abagurisha, KTN Rwanda, yashyize ku isoko ibibanza birenga 300 byo kubakaho inzu zigezweho, biherereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse ishyiriraho abakiliya bayo uburyo bwo kwishyura 70% andi bakaba bayishyura nyuma y’amezi atatu.

Muri ibi bibanza ibigera kuri 200 biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera hakaba n’ibindi 80 biherere mu Murenge wa Rusororo. Ibi bibanza byose bihuje kuba byegereye ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi.

Ibi bibanza biherereye mu Murenge wa Ndera bigabanyije mu byiciro bibiri aho ibiri mu cyiciro cya mbere umuntu ashobora kubibona kuri miliyoni 7 Frw, mu gihe ibindi bigura miliyoni 8Frw.

Ibi bibanza byo mu Murenge wa Rusororo byegeranye n’icyicaro gikuru cy’Umuryango FPR- Inkotanyi, aho bimwe bigurishwa miliyoni 9,5 Frw ibindi miliyoni 10 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri KTN Rwanda, Juru Cynthia, yabwiye IGIHE ko bashyize ibi bibanza ku isoko mu gufasha abantu gutura neza hatitawe ku bushobozi bafite.

Ati “Ibi bibanza biri ahantu heza kandi biratunganyije neza, twabishyizeho ku isoko rero kugira ngo abantu babone ahantu ho gutura heza nk’uko mubibona n’ibiciro biri hasi cyane kugira ngo buri wese abashe kwisangamo. Kandi abantu nibabigura bizagabanya ya myanya idatuwe iri mu mujyi urusheho gusa neza.”

Yongeyeho ko uguze ikibanza KTN Rwanda imufasha gushaka ibyangombwa by’ubutaka akabibona mu gihe gito cyane bitamugoye.

Iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu gucuruza ibibanza byiza, bakaba kandi babikorana ubunyamwuga buhambaye mu gutanga serivisi nziza kuko ari kimwe mu bigo byahawe igihembo cy’ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza bizwi nka Service Excellence Awards.

KTN Rwanda ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Downtown, ukeneye amakuru arambuye kuri ibi bibanza wakegera abakozi bayo bari hirya no hino mu gihugu, cyangwa ugasura urubuga rwabo www.ktnrwanda.com.

Uguze ikibanza na KTN Rwanda afashwa kubona ibyangombwa byacyo
Ibibanza biherereye mu Murenge wa Ndera byegereye ibikorwa remezo byose
Ibibanza biherereye mu Murenge wa Rusororo biri ahantu heza kandi byegereye ibikorwa remezo
Ibibanza byose birakase kandi biri ku muhanda
KTN Rwanda yashyize ku isoko ibi bibanza mu gufasha abantu bashaka gutura mu Mujyi wa Kigali
Mu Murenge wa Ndera haboneka ikibanza kuri miliyoni 8Frw
Mu Murenge wa Rusororo hari ibibanza byujuje ibyangombwa byose
KTN Rwanda ifasha abashaka kugura ubutaka muri Kigali no mu nkengero zayo
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri KTN Rwanda, Juru Cynthia, yavuze ko bashyizeho uburyo bwo kwishyura mu byiciro kugira ngo borohereze abakiliya babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .