00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kohereza amafaranga kuri Airtel Money byagizwe ubuntu

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 2 Kamena 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Airtel Rwanda yakuriyeho abakiliya bayo amafaranga bakatwaga mu gihe bohererezanya amafaranga, ibizwi nka Airtel Money.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu cyatangirijwemo ubukangurambaga bwiswe Ibanga Nta Rindi, Umuyobozi w’iyi sosiyete Amit Chawla yavuze ko gukuraho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga bizafasha mu iterambere ry’ubukungu.

Ati “Tuzi ingorane n’imbogamizi abakiliya bacu batewe na Covid-19, bityo rero kubafasha kohereza no kwakira amafaranga twabakuriyeho ikiguzi bishyuzwaga, ubu mwabasha kohereza amafaranga agera kuri 2,000,000 Frw inshuro eshatu ku munsi aho waba uri hose mu gihugu ku buntu”.

Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Pierre Kayitana yongeyeho ko nta mpungenge abakiliya bakwiye kugira kuko uretse kuba kohereza ari ubuntu, no kubikuza ikiguzi bagabanyijeho 20%.

Ati “Kubikuza kuri Airtel Money twagabanyijeho 20% kuyo bari basanzwe bakatwa, ibi bidushyira mu mwanya mwiza mu Rwanda kuba aritwe duha ibihendutse Abanyarwanda. Abantu bari bafite impungenge zo kubona serivisi za Airtel Money twabashyize igorora kuko twazibegereje, mu mujyi wa Kigali tumaze kugeza ku mashami 71 ya Airtel Money, yiyongera ku mashami ya Airtel Rwanda yakubwe kabiri akagezwa kuri 15”.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Amit Chawla, yijeje Abanyarwanda ko ibi byiza bizakomeza, ababwira ko ubu uguze umuriro kuri Airtel Money asubizwa 1%, asaba buri muturarwanda wese kwitabira gukoresha Airtel Money.

Mu gihugu hose habarurwa amakiyosike ya Airtel Money agera ku 1,590, mu gihe abakiliya ba Airtel Rwanda bagera kuri miliyoni enye.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Amit Chawla yavuze ko gukuraho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga bizafasha mu iterambere ry’ubukungu
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwatangaje ko n'ikiguzo cyo kubikuza cyagabanyijweho 20 %
Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Pierre Kayitana yavuze ko amavugurura azakomez amuri Airtel Money kugira ngo serivisi zayo zikomeze kunogera abakiliya
Maradona Hussein ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda aganiriza abanyamakuru

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .