Kigali: Mu bitabira guhahira kuri internet, 80% ni abagore bibanda ku bitekwa

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Uko umuco wo guhahira kuri internet ugenda uzamuka mu banyarwanda n’ibyo batumiza biratadukana bitewe n’icyo buri wese akeneye, ibyo bituma abagore nk’abashinzwe kwita ku miryango yabo mu kumenya amafunguro bibandaho ku bitekwa.

Abashinzwe urubuga murukali.com, rufite ibintu bitandukanye rucuruza bavuga ko abagore ari bo benshi barugana ndetse ibyo batumiza biba byiganjemo ibitekwa nk’imboga n’inyama.

Ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya, cyatangiye tariki ya 2 kugeza tariki ya 6 Ukwakira 2017, umuyobozi w’Ikigo ‘murukali’ gicururiza kuri internet, Uwimpaye Yvette, yatangaje ko guhaha binyuze kuri internet birimo kwitabirwa ugereranyije na mbere gusa ngo ibigurwa cyane ni ibintu batari biteze.

Yagize ati “ Dushimishwa n’uko umuco wo guhahira kuri internet ugenda ukura mu banyarwanda cyane cyane abagore, niba ku munsi twakira abantu 40 badutuma ibicuruzwa usanga nka 80% ari abagore.Ibyo bituma ibitekwa cyane cyane imboga, inyanya n’ibikoresho by’isuku aribyo tugurisha cyane kuko ibijyanye no gutegurira urugo bireba abagore.”

Ku ruhande rw’abagabo nubwo atari benshi bagura ngo bo usanga batumiza divayi n’ibindi binyobwa bitandukanye.

Ati “Abagabo bo usanga ari bakeya ntabwo baritabira kugura nk’abagore ariko kuko urubuga rwacu murukali usangaho ibicuruzwa by’amoko atandukanye, tubona ko abagabo batumiza icyo kunywa nka divayi kurenza ibindi byose."

Uretse abantu ku giti cyabo, Uwimpaye avuga ko basigaye banakoraga n’ibigo bitandukanye akaba aribo babigemurira ibintu runaka bakeneye.

Abari mu mahanga nabo ngo usanga bitabira guhahira imiryango yabo iba iri mu Rwanda bakishyura bakoresheje uburyo bwa Visa Card, Mastercard n’ubundi bw’ikoranabuhanga.

Ati "Abantu bari muri Amerika, Canada ,u Burayi n’ahandi, usanga batumiza ibintu bakanaturangira aho tuzageza ibyo baguriye imiryango yabo, ahubwo babona dukomanze ugasanga baratunguwe cyane, gusa ni byiza bahita bishima kuba umuntu yaguhahira atari mu gihugu ndetse bikakugeraho mu nzu."

Mu cyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya,ikigo murukali cyari cyagabanyije ibiciro ku bicuruzwa birimo ibigurwa cyane kugira ngo bagaragarize abakiriya ko babitayeho.

Ikigo gicururiza kuri internet www.murukali.com cyatangiye mu mpera za 2015, batangiranye n’amoko y’ibicuruzwa atarenze 50 ku rubuga ariko ubu bageze ku moko 680 ndetse bifuza ko mu myaka ibiri iri imbere haba hariho ikintu cyose gikorerwa mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bitavuyemo.

Iyo ufite internet usura urubuga www.murukali.com ,bwaba ari ubwa mbere wifuza guhaha ukabanza ukiyandikisha, warangiza ugafungura konti yawe, ubundi ugakomeza ugahaha ukurikije amabwiriza.

Abagore batumiza ibitekwa ibitekwa kuri internet nk'inyama igihe abagabo bo batumiza divayi
Abagabo usanga bakunze gutumiza divayi kurenza ibindi byose kuri internet
Abakira abakiliya murukali
Abakozi b'ikigo murukuali
Hifashishijwe imodoka aba bakugezaho ibicuruzwa ukimara kubitumiza
Bimwe mu bicuruzwa byo murukali
Bafite ububiko bw'ibicuruzwa bitandukanye
Indabo na zo murukali barazigira
Umubare w'abahahira kuri internet ugenda wiyongera
Mu cyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bari bagabanyije ibiciro
Yvette Uwimpaye, Umuyobozi w'Ikigo gicururiza kuri internet, murukali.com
Iyo utumije ibicuruzwa kuri internet bahita babikoherereza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza