Kigali Marriott yizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ikawa iha agaciro abahinzi bayo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Kigali Marriott Hotel kuri iki Cyumweru yizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Ikawa, ibirori yatumiyemo abahinga bakanatunganya ikawa ikoresha mu kwakira abashyitsi bayigana.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ikawa watangiye kwizihizwa mu 2015, ushyizweho n’Ihuriro ry’abahinzi, abatunganya n’abacuruza ikawa ku Isi. Ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa muri Kigali Marriott Hotel, Alyson Hayes, yabwiye IGIHE ko mu kwizihiza uyu munsi bahurije hamwe abafatanyabikorwa babo n’abakunzi b’ikawa muri rusange.

Ati “Ikawa ni kimwe mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi ku Isi, no mu Rwanda nziko ari kimwe mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze cyane, kandi ikawa yo mu Rwanda ni nziza ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gutumira abagore bagize zimwe muri koperative zikorana na Question Coffee izanira Kigali Marriott ikawa, mu rwego rwo kubashimira kuko ari bo bakesha kuba babasha gutegura ikawa iryoshye.

Mukangago Esther uyobora koperative Nyampinga ihinga ndetse igatunganya ikawa mu karere ka Nyaruguru, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa. Avuga ko bishimira kuba Kigali Marriott Hotel yabazirikanye kuri uyu munsi.

Ati “Turishimye cyane! Ubu se hari umugore wo mu cyaro wari uziko yakandagira ahantu nk’aha? Uyu munsi mpuzamahanga twari tuzi ko ubaho ariko ntitwawizihizaga. Ku bufatanye na Sustainable Harvest na Bloomberg Philanthropies, ikawa ni igihingwa dusigaye dukunda kandi twitaho kubera ibyo yatugejejeho.”

Mukangango yavuze ko bashimira umushinga Sustainable Harverst ari nawo ubarizwamo Ikigo Question Coffee, kubera uburyo wabigishije kwita ku ikawa, kandi ukabashakira n’amasoko akomeye arimo Kigali Marriott.

Ishimwe Joshua ukora muri Question Coffee yavuze ko bakorana na koperative 75 zigizwe n’abagore barenga ibihumbi 30 bahinga ikawa, aho uretse kubaha amahugurwa mu kuyitaho banasubira inyuma bakayibagurira.

Yakomeje avuga ko ikawa yabo aba ari nziza, kuko iba yarahinzwe ndetse ikitabwaho n’ababyeyi basanzwe bazwiho guha agaciro kihariye buri kintu cyose bakoze.

Uyu mushinga unatanga amahugurwa arebana no gutunganya ikawa kuva ku ngemwe kugera igeze mu gikombe, kandi byose bakabikora bagamije kugaragaza ko umugore afite ubushobozi bwo kugira uruhare muri uru rugendo.

Abitabiriye ibirori babonye umwanya uhagije wo kumva uburyohe bw’ubwoko butandukanye bw’ikawa ya Question Coffee, imigati ifite impumuro y’ikawa itegurwa na Kigali Marriott n’ibindi.

Banagize umwanya wo kwigishwa no kwitegurira ubwoko butandukanye bw’ikawa, banasogongera kuri ‘liqueur’ zikorwa mu ikawa n’uruganda 1000 Hills Distillery.

Abakozi ba Kigali Marriott na Question Coffee bafatanyije kwita ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ikawa
Abitabiriye ibi birori basogongeye ku bwoko butandukanye bw'Ikawa
Bamwe mu bitabiriye ibi birori basogongera ku ikawa ya Question Coffee
Hari hanateguwe ibindi biribwa bikozwe mu ruvange rw'iby'ibanze birimo n'ikawa
Hari n'ibishushanyo byifashishwaga mu gusobanurira abana ibyerekeye ikawa
Hari n'inzoga zisembuye zikozwe mu bintu bitandukanye birimo n'ikawa
Ikawa ya Question Coffee ari nayo ikoreshwa gusa muri Kigali Marriott ifite umwihariko wo kuba ihingwa n'abagore
Iki gice cyigishirizwagaho gutegura ubwoko butandukanye bw'ikawa, ndetse ababyifuza bakagaragaza ko ibyo bigishijwe babyumvise koko
Iyi migati ikorwa na Kigali Marriott nayo yifashishijwe mu gutuma ibirori birushaho kugenda neza
Question Coffee isanzwe igemurira Kigali Marriott ikawa yahinzwe na koperative zigizwe n'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza